RFL
Kigali

Kenya: Abana 14 biga mu yisumbuye bafatanywe inzoga n’udukingirizo dukoresheje mu birori by’isabukuru bari bateguye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/05/2021 17:09
0


Aba banyeshuri Polisi yatangaje ko yabatanye muri yombi n’uwabatije inzu bakoreyemo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwe muri bo nyuma yo kubasangana inzoga n’udukingirizo dukoresheje.



Antony Wanjuu umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Kirinyaga gaherereye rwagati muri Kenya yatangaje ko bataye muri yombi aba bana 14 biga mu yisumbuye n’uwari wabatije inzu bakoreyemo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwe muri bo. Muri aba bana ngo harimo n’abari mu kigero cy’imyaka 15.

Aba bana polisi yabajyanye kuri sitasiyo ya Kirinyaga

Muri aba bana batawe muri yombi, 12 ni abahungu abandi babiri bakaba abakobwa. Amakuru avuga ko aba banyeshuri biga ku bigo bitandukanye, ikindi ni uko n’uwabatije inzu bakoreyemo ibirori nawe kugeza ubu ari mu maboko ya polisi kandi akaba agomba kuryozwa amakosa ayakoze.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko aba bana batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere nyuma y'uko umuturanye atanze amakuru. Akiri ku ngingo y'uko bahawe aya makuru yahise avuga ko bakihagera basanze bamwe bari kubyina, hasi harambise amacupa yashizemo inzoga ndetse n’udukingirizo twakoreshejwe tunyanyagiye hirya no hino mu nzu.

Uyu muvugizi wa Police yo muri aka gace Antony Wanjuu yasabye ababyeyi kwita kubana no kubakurikirana kuko bashobora kujya mu nzira mbi iyo badakurikiranywe.

Src: kenyannews.co.ke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND