RFL
Kigali

Ku myaka 25 atunze Miliyoni 45 z'amadorali: Kendall Jenner ayoboye urutonde rw'abanyamideli binjiza agatubutse ku Isi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/05/2021 8:06
0


Umwe mu banyamuryango ba Kardashian ukiri muto ni we kugeza ubu uyoboye urutonde rw'abanyamideli binjiza agatubutse. Uyu mukobwa w'imyaka 25 witwa Kendall Jenner ari mu banyamideli 15 bakurikirwa cyane ku isi ku mbuga nkoranyambaga.



Kendall Nicole Jenner ni umunyamerikakazi ukina filime akaba n'umunyamdideli ukomeye kugeza ubu unayoboye urutonde rw'abamaze kwinjiza agatubutse muri 2021. Yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2007 muri filime y'umuryango w'aba Kardashian afite imyaka itaruzura 11.

Muri iyi minsi afitanye amasezerano n'amatsinda anyuranye y'imideli muri leta ya Newyork, ayo mu Bufaransa mu mujyi wa Paris, ayo mu gace ka Milan no mu murwa mukuru wu Bwongereza, London. Yiswe n'ababyeyi be Kendall Nicole Jennerm avukira muri Leta ya California kuwa 03 Ugushyingo 1995. Ni umwana w'uwahoze ari umukinnyi w'imikino ngoramubiri wahoze kandi ari umugabo akaza kwihindura umugore Caitlyn Jenner na Kris Jenner.

Yakuriye mu gace ka Calabasas muri Leta ya Losangeles, akaba yaratangiriye amashuri ye mu ryitwa Canyon mbere yo gutangira umwuga wo mukurika imideri ku rwego mpuzamahanga. Yatangiye umwuga wo kwerekana imideli afite imyaka 14, asinya amasezerano ye ya mbere mu 2009 muri Nyakanga ku itariki ya 12. Mu Ukuboza muri 2009 yatangiye bwa mbere kuzenguruka yamamaza imyenda ya kompanyi bagiranye amasezerano ya Wilhemina.

Kuwa 21 Ugushyingo yasinye amasezerano mpuzamahanga mu by'imideli bihita bimuzamurira izina byihuse.

Mu 2015 yitabiriye ibikorwa by'imideli bikomeye nk'ibyateguwe na Vera Wang, Michael Kors na Marc Jacob. Mu mwaka wa 2016 Kendall yatumiwe kandi na Kendallna Cara Delevingne na Madame Tussaud mu mujyi mugari London.

Uyu munyamideli kandi uretse kuba yaragaragaye muri filime y'umuryango guhera mu mwaka wa 2007 yanagaragaye mu mashusho y'indirimbo zinyuranye n'ibiganiro bikomeye binyura kuri televiziyo birimo Hawaii Five-0. Akaba azanagaragara muri filime yitwa Ocean 8 umuhanzikazi rurangiranwa Rihanna afitemo uruhare rukomeye.

Kugeza uyu munsi umutungo we ukaba ubarirwa muri miliyoni z'amadorali 45 akaba n'umunyamideli wa mbere uhagaze neza unayoboye urutonde rw'abinjiza agatubutse.


Filime yagaragayemo twavugamo izi zikurikira:

2007 Keeping up with the Kardashiansnubu igisohoka

2008E! True Hollywood Story (Filime mbarankuru)

2012 Kourtney and Khloe Take Miami(Ikiganiro cya televiziyo)

2015 America’s Next Top Model Cycle 18

2015 Billboard Awardsafatanije na murumuna weKylie Jenner

2015 I am Cait

2015 Victoria Secret Fashion Show

2016 MTV Movie Awards

Yagiye kandi yegukana ibihembo binyuranye

2013 Teen Choice

2014 Model.com MDX Model

2015 IADAS: The Lovie

2016 British Fashion

2017 Teen Choice Awards

2018 Daily Front Row Fashion Media

Kendall Nicole Jenner ari mu banyamideli 15 bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram akanayobora urutonde rw'abanyamideli binjiza agatubutse kugeza ubu. Ku myaka ye 25 byizerwa ko azagera kure mu ruganda rw'imideli, umutungo we kandi ukaba ukomeza kwiyongera ubutsitsa.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND