Umunya-Scotland Marnie McBride w'imyaka 33 yagerageje ibyo kurya binyuranye amara imyaka icyenda agerageza kugera ageze ku gisubizo cya nyacyo mu myaka 11. Umubonye ntiwamumenya kuko yahise anagirirwa icyizere cyo kujya afasha abandi mu rugendo rwo gutakaza ibiro.
Guhera afite imyaka 22 amaze kwibaruka abana b'impanga. Yashatse kugabanya ibiro nyamara bigakomeza kwanga. Yarabyifuzaga kugira ngo abashe kurushaho kugira ubuzima bwiza yaba mu mitecyerereze no mu buryo bw'umubiri.
Yatangiye kugerageza uburyo bunyuranye bujyanye n'ibyo kurya bukamufasha ariko akabona bitagera ku kigero yifuza. Nyuma y'imyaka icyenda agerageza uburyo bunyuranye bugendanye n'imirire, yabonye uburyo bwa Munro ku rubuga rwa Instagram, Marnie wo muri Scotland ahita asubizwa gutyo.
Kuri ubu ahamya ko yumva ameze neza nyuma
y'imyaka yose yamaze agerageza uburyo yagabanyamo ibiro bye. Yahise anagirirwa
icyizere cyo gufasha abandi mu rugendo rwo kugabanya ibiro.
Mbere yo gutakaza ibiro
Nyuma yo gutakaza ibiro akajya ku murongo uko abyifuza yavuyemo umugore wambara akaberwa nk'uko abyivugira
TANGA IGITECYEREZO