RFL
Kigali

Hotel ya Danny Vumbi yafunzwe nyuma y’uko abantu 20 bafatiwemo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:10/05/2021 10:34
3


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Musanze na Gicumbi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe abantu 33 barimo kwiyakira banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira Covid-19.



Mu Karere ka Musanze muri Hoteli yitwa Musanze Caves Hotel y’uwitwa Semivumbi Daniel uzwi ku izina rya Danny Vumbi iherereye mu Mudugudu wa Rwambogo, Akagari ka Gakoro mu Murenge wa Musanze, ubwo abapolisi barimo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z'umugoroba abapolisi basanze muri iyi Hoteli harimo abantu benshi barimo banywa inzoga bamwe bahita biruka hafatwa 20.

Muri Resitora yitwa Village Touristic Restaurant iherereye mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Rwebeya mu masaha ya saa kumi n’igice naho hafatiwe abantu 13 abandi bariruka, bafashwe barimo barya bananywa inzoga.

Ni mu gihe mu Karere ka Gicumbi muri Hoteli yitwa Urumuri Hotel y’uwitwa Nsekuye Patrick iherereye mu Mujyi wa Gicumbi, Umudugudu wa Mukeri, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba abantu barenga 20 bari bavuye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali bagiye kuhiyakirira cyakora Polisi n’inzego z’ibanze bahagera bamaze kugenda.

Aba uko ari 33 bafatiwe mu Karere ka Musanze bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’aba bantu n’ubundi byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage bayiha amakuru y’abarenga ku mabwiriza.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko muri aya mahoteli na resitora harimo abantu bari kwiyakiriramo binyuranyije n’ibyo zemerewe gukora, abapolisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bagiyeyo basanga muri Musanze Caves Hotel harimo abantu bicaye begeranye barimo banywa inzoga."

"Babeshya ko bafashemo ibyumba nyamara bagenzuye basanga barabeshya ni abaje kuhanywera ndetse n’abitwa ngo bacumbitse ntawigeze yipimisha Covid-19. Ni na ko byagenze muri Village Touristic Restaurant aho bafashe Resitora bakayihindura akabari.”

CP Kabera yibukije abantu bagikomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 ko bakwiye kubicikaho kuko nubwo babikora bihishe bibwira ko ntawubabona bibeshya, kandi ko nubwo bakwihisha Koronavirusi yo batazayihisha.

Yagize ati “Birababaje kubona kugeza na n’ubu abantu batarumva ingaruka z’iki cyorezo ngo bakurikize amabwiriza yashyizweho na Leta yo kukirwanya. Ibaze abantu bakoreye ubukwe i Kigali bakajya kwiyakirira i Gicumbi, niba baba bibwira ko ho Covid-19 itahagera baribeshya ntaho itagera."

"Abibwira ko bagiye aho Polisi n’izindi nzego zitababona bajye bazirikana ko Covid-19 ibabona. Ikiza rero turabagira inama yo kwirinda kwishyira mu kaga bagakurikiza amabwiriza yose uko yakabaye yo kurwanya iki cyorezo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didase yavuze ko bagiye bagira inama kenshi abafite amahoteli na za resitora kujya bakora bakanacuruza ibyo bemerewe ntibarenge ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya Covid-19.

Ati “Icyemezo cyo gufunga iyi Hoteli yakiriye abantu cyafashwe bigendeye ku mabwiriza, twabagiriye inama kenshi ariko ntibazikurikiza, iyo bibaye akamenyero rero nta mpamvu n’imwe yo kutabahana tukahafunga.

Nsekuye Patrick uyobora Hotel Urumuri yavuze ko umukozi wabo yagiye agakorera ubukwe mu Mujyi wa Kigali nyuma akababwira ko bamutegurira ibyo kwiyakiriza by’abantu 20 baza barenze wa mubare yababwiye bararya baragenda.

Ubwo berekwaga itangazamakuru mu Karere ka Musanze, Muhawenimana Jeannette w’imyaka 45 umuyobozi (Manager) wa Musanze Caves Hotel yabwiye itangazamakuru ko barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 bitewe no kugira uburangare no kutabyitaho cyane bakaba bayasabira imbabazi.

Ati “Covid -19 ni icyorezo cy’ugarije Isi n’igihugu cyacu kirimo, giteye ibibazo byinshi birimo ubukene, ubuzima butameze neza n’ibindi, nkaba numva amabwiriza Leta itanga twakagombye kuyubahiriza uko agomba cyane cyane mu nyungu z’ubuzima bw’abaturarwanda bose.”

Izi Hoteli na Resitora byahise bifungwa igihe cy’iminsi 30 nk’uko amabwiriza abiteganya bene yo banacibwa amande.

Jeanette Muhawenimana Umugore wa Danny Vumbi yemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19  

Muri hoteli ebyiri na Resitora hafatiwe abantu 33 barimo kwiyakira barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahishakiye jean marie2 years ago
    Niboroherezwe, bakubitwe akanyafu ntibazongere.
  • Mahoro2 years ago
    Nshuti banyamakuru ntimugashyire abantu mu rujijo Musanze Caves ntago ari iya Danny Vumbi, ibikorwa byo kubyaza umusaruro hariya nibyo bye n'umuryango we. Murakoze
  • Cyiza besige 2 years ago
    Nibahanwe nabandi babonereho urugero





Inyarwanda BACKGROUND