RFL
Kigali

Amabwiriza yo gusubukura ibikorwa by’inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms) hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/05/2021 20:26
0


Kuwa Gatatu tariki 5/05/2021 inama y'abaminisitiri yarateranye ifata ibyemeze birimo gukomorera ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) byari bimaze umwaka urenga bifunze, gusa iki gihe ntabwo iyi nama yari yasohoye impanzuro mpamo ahubwo yari yavuze ko minisiteri ifite mu nshingano ibikorwa ngororamubiri ariyo izatanga amabwiriza.



Ni iki kiri mu mabwiriza mashya?

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa yasohotse kuyu wa 9 Gicurasi mu mabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo harimo ko Inyubako z’imyitozo ngororamubiri zemerewe gufungura ku bikorwa birimo by’imyitozo yo kubaka umubiri, n’imyitozo ngororamubiri (Fitness exercises).

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano (MINISPOR) yatanze itangazo rikubiyemo byose bisabwa ndetse n'uko abantu basabwa kwitwararika icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse byinshi harimo n’izi nzu zimyitozo ngorora mubiri.

Mu itangazo iyi minisiteri yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko imyitozo ngororamubiri mu matsinda (Group aerobics exercises) yemewe ariko ikorewe hanze. Ku ruhande rw’abayikora bategetswe guhana intera ingana na metero ebyiri. Ikindi n'uko amatangazo agaragaza uburyo isuku ikorwa n’amatangazo agaragaza uburyo bwo gukomeza kwirinda COVID-19 agomba kumanikwa ahantu hagaragarira bose kandi muburyo bunoze.

Ibikoresho byose byo mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (ibyo guterura, kugorora ingingo, kunanura imitsi), bikwiye guterwa mu buryo hagati ya kimwe n’ikindi kuburyo haba harimo nibura metero ebyiri kandi bikagirirwa isuku ihammbaye kandi bigasukurwa hifashishijwe imiti yabugenewe.

Muri iri tangazo kandi bagaruka ku bakozi bashinzwe isuku mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri aho bagomba kuba bafite ibikoresho ndetse n’ibindi byose byabafasha kwirinda mu gihe bari kwakira abakiriya baje gukora imyitozo.

Muri ibi byangombwa harimo agapfukamunwa, ikirahuri gikingira mu maso, udupfukantoki tujugunywa, udutambaro two guhanagura ibikoresho duhita dusukurwa mbere yo kongera kudukoresha ndetse n’ibindi byose bishoboka bishobora kubafasha kwirinda kwandura icyorezo.

Icyitonderwa: Nkuko byari bimeze mbere y’umwaduko w’icyorezo cya covid-19, ubwogero bukoreshwa n’abagana inyubako ntabwo bwemewe gukoreshwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 kandi hagati y’icyiciro cy’imyitozo n’ikindi hagomba kubamo byibura igihe kingana n’isaha imwe yo gukora isuku y’ibikoresho no kugira ngo icyumba gikorerwemo imyitozo kibanze kizemo umuyaga ndetse no kureka covid-19 zikabanza zikagenda.

Soma amabwiriza yatanzwe na Minisiteri ya Sport



 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND