RFL
Kigali

50 Cent gutumiza umuvinyo wa miliyoni ijana 175 ntibyamubujije guta ibaba agataha yirahira abaherwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/05/2021 7:37
0


50 Cent yasangije abakunzi be ukuntu muri Leta ya Texas mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika hatuye abaherwe ati ”Ibaze nawe gutumiza umuvinyo wibwira ko uhenze ukagukoza ikimwaro.”



Uwakoze indirimbo wabiciye bigacika ku isi yitwa ‘In da Club’ uzwi nka 50 Cent nyamara wiswe n'ababyeyi Curtis James Jackson III, abinyujije kuri Facebook yagarutse ku buryo Leta ya Texas irimo abaherwe ndetse agaragaza ko atanejejwe n'ikimwaro yagize nyuma y'ibyamubayeho.

Ubwo yarimo afata icyo kunywa muri aka gace akaba yatumije akavinyo yibwiraga ko gahenze ntawamucishamo ijisho nyamara byaje kumubera iby'ubusa. NI umuvinyo wari uhagaze ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bitanu by'amadorali ubwo ni miliyoni zigera ku 175 z'amanyarwanda.

Nyamara yakomeje kubona ko aciriritse atumije akantu gahendutse ugereranije n'abo bari kumwe, ni igisebo yagize nk'umuherwe rurangiranwa. Mu magambo ye ati ”Mugabo hari abantu muri Leta ya Texas bafite amafaranga menshi pe. Natumije umuvinyo wa $175,000 nyamara nkomeza kuba umuhombyi.”

Uyu mugabo yariye ku buzima bw'abaherwe bwa Texas ataha yumiwe anabirahira. 50 Cent akaba yaratangiye umuziki mu myaka ya za 2003 bivuze ko agiye kugira imyaka irenga 17 awurimo by'umwuga.

Yagiye asohora indirimbo zagiye zikundwa nyinshi zirimo P.I.M.P, Candy Shop, Many Men, 21 Qustions, Ayo Technology, Windows Shop nizindi. Si ugukora umuziki gusa kuko akina no muri filimi zinyuranye twavugamo nka: Get Ric or Die Tryin’, Den of Thieves n'izindi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND