RFL
Kigali

Twatakaje inshuti magara- Umuryango wa Obama uvuga ku mbwa yabo yapfuye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2021 10:13
0


Umuryango wa Barack Hussein Obama II wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2009 kugera mu 2017 uri mu gahinda gakomeye, ni nyuma y’urupfu rw’imbwa yabo bise Bo yari igejeje imyaka 12.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2021, Michelle Obama Umugore wa Barack Obama, yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko umuryango wakomerewe no kwakira inkuru y’urupfu rw’imbwa yabo, kuko yari inshuti nziza y’igihe kirere.

Michelle Obama w’imyaka 57 y’amavuko yavuze ko imbwa yabo Bo yishwe na kanseri yari imaranye igihe.

Ubwo mu 2008, Barack Obama yiyamamarizaga kuyobora Amerika yasezeranyije abakobwa ko azabaha imbwa nyuma y’amatora. Buri gihe, iyi mbwa yabaga iri hafi y’abakobwa be aho babaga bagiye hose. Michelle Obama yavuze ko atabona uburyo yumvikanisha neza igisobanuro iyi mbwa yari ifite mu buzima bwabo.

Iyi mbwa yinjiye mu buzima bw’umuryango wa Obama mu 2009 akimara kurahirira kuyobora Amerika. Ni impano yatanzwe na Senateri Ted Kennedy ayiha abana b’abakobwa ba Obama, Sasha Obama na Malia Ann Obama.

Michelle Obama yavuze ko batakaje inshuti magara bari bamaranye imyaka irenga 10. Avuga ko iyi mbwa Bo yari indahemuka kandi ko yahoraga mu buzima bwabo icisha macye.

Yavuze ko iyi mbwa ‘yishimiraga kutubona turi mu bihe byiza no mu bihe bibi tukayibonamo’.

Michelle Obama yavuze ko ‘Ingorane zose n’igitutu cyo kuba White House yarabyihanganiye’, ndetse yatonomaga nk’intare y’inkazi ariko ‘ntawe yarumaga’.

Iyi mbwa yakundaga yakogera muri Piscine mu gihe cy’impeshyi, yakundaga abana ikagira n’umusatsi w’igitangaza nk’uko Michelle Obama abivuga. Ati “Niwe mumtu twari ducyeneye. Tuzakomeza kumukumbura.”

Abana ba Obama babaye hafi iyi mbwa mu minsi yayo ya nyuma. Barack Obama yavuze ko Bo yabaye indahemuka mu buzima bwabo, izana ibyishimo mu muryango wabo, kandi babana mu bibi no mu byiza.

Yashimangiye ko yabaye muri White House ari imbwa y’amakare, ariko ko ntawe yigeze ihutaza. Avuga ko yakundaga koga mu bwogero bunini n’abana be. Ati “Yari icyo twari ducyeneye kandi irenze icyo twari twiteze.”

Barack Hussein Obama II ni umunyamerika w’Umunyapolitiki wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, kuva mu 2009 kugera mu 2017.

Yayoboye iki gihugu k’igihangange afite Joe Biden nka Visi-Perezida we, ubu niwe uramutswa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe.

Barack Obama yarushinze na Michelle Obama babyaranye abana babiri b’abakobwa, Malia Ann Obama na Sasha Obama.

 

Umuryango wa Barack Obama wapfushije imbwa babanye muri White House

 Obama yavuze ko bazakomeza kuzirikana uburyo Bo yababaniye mu bibi no mu byiza 

Iyi mbwa yapfuye izize kanseri yinjiye mu buzima bw’umuryango wa Obama mu 2009








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND