RFL
Kigali

Umugabo yakatiwe imyaka 6 nyuma y'aho asambanije umugore kugeza ashizemo umwuka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/05/2021 15:01
0


Umugabo w’Umwongereza yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 nyuma y’uko umugore basambanye apfuye bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Warren Coulton w'imyaka 52 y'amavuko ni we wahamwe n'icyaha cyo kwica umuntu.



Warren Coulton yahamwe n’icyaha yakoze muri Nyakanga 2018 ubwo yasohokanaga na Claire Wright w'imyaka 38 apfa azira imibonano mpuzabitsina. Amakuru avuga ko aba bombi bararanye muri Loji bavuye mu mwiherero i Herons Lake.


Amakuru ya BBC avuga ko Coulton yabanje kunywa ibiyobyabwenge mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina na Wright. Umugore akimara gupfa uyu mugabo wari kumusambanya ntabwo yahise abimenyesha ubuyobozi yararuciye ararumira areba uburyo ahisha umurambo ariko baza kuwuvumbura.

Ku rundi ruhande, umwunganira we yashimangiye ko iyi ari impanuka iteye ubwoba. Inteko y'abacamanza isa nk'aho itemejwe n'impaka zo kwiregura ko iyi ari impanuka iteye ubwoba. Inteko y'abacamanza isanga Coulton ahamwa n'ibyaha aregwa bityo ko afungwa imyaka 6.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND