RFL
Kigali

Sabrina yahuje imbaraga na Bosco Nshuti bakorana indirimbo 'Gendana nanjye' y'umuntu ushaka kuyoborwa na Yesu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2021 14:12
0


Umuhanzikazi w'umunyempano Sabrina Tuyishime yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Gendana nanjye' yakoranye n'umuramyi Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze'. Ni indirimbo yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.



Mu minsi ishize ubwo Sabrina yavugaga kuri iyi ndirimbo 'Gendana nanjye' mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko ari indirimbo nziza cyane yizeye ko izafasha abantu bose bazayumva n'abazayireba. Ati "Hari project ndi gukorana na Bosco Nshuti, nayo ni indirimbo irimo ubutumwa kandi izafasha imitima ya benshi, iraza vuba ntabwo iri butinde". Yatangaje ibi ubwo yatugezagaho indirimbo aherutse gushyira hanze yitwa 'Ineza y'Imana'.

Indirimbo 'Gendana nanjye' ya Sabrina na Bosco Nshuti, ifite iminota 5 n'amasegonda 10. Imaze amasaha macye igeze ku rubuga rwa Youtube. Ni indirimbo y'umuntu ushaka kuyoborwa na Yesu Kristo mu rugendo rw'agakiza rurimo imitego myinshi n'ibisitaza nk'uko aba baririmbyi babivuga muri iyi ndirimbo. Yumvikanamo aya amagambo "Gendana nanjye Yesu ntunsige njyenyine, unyobore ungeze aho wifuza ko ngera. Njye niyoboye nakwiyobya, unyobore ungeze aho wifuza ko ngera".


Sabrina ni umwe mu bahanzikazi batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wabo


Bosco Nshuti yamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' ifatwa nk'ibendera ry'umuziki we

REBA HANO INDIRIMBO 'GENDANA NANJYE' YA SABRICA FT BOSCO NSHUTI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND