Bijya bigaragara umukobwa akambara imyenda benshi bakayibazaho impamvu yaba yayihisemo. Hari igihe kandi umubonye ariwe ugira isoni kandi bibaho gacye kuba wamucyaha kuko uba ubona atasaze azi ubwenge.
Umukobwa yahawe urw’amenyo, ubwo yavaga
mu rugo agatambuka mu mujyi yambaye akenda k’imbere (ikariso). Mu mafoto n’amashusho
yatambutse mu bitandagazamauru birimo News365, yerekanaga uburyo uyu mukobwa
nta kibazo byamuteye kuva mu rugo yambaye ibimukoza isoni.
Umukobwa yagaragaye yambaye akenda k’imbere akenyeye igitambaro ariko umurebeye imbere agakorwa n’isoni. Yari afite
Telefone mu ntoki agenda ayikandamo yambaye n’utwuma tujyana amajwi mu
matwi (HeadPhone). Uwakubitaga amaso uyu mukobwa yagombaga kurangara bitewe no
gushira isoni kwe.
Abantu batandukanye b'ingeri zose bamwirutseho bavuza induru
Yageze aho agera mu isoko ahantu hari abantu benshi, ni bwo abantu bahise bahurura
bamuvugiriza induru. Amaze kubona ko ibintu byafashe indi ntera, yigiriye inama yo kwiruka ahunga
abantu. Byabaye iby’ubusa kuko bari bamutangatanze
bamugize nk’ufite ikibazo mu mutwe, ni ko guhita yikinga ku gikuta. Yahise ahamagara kuri Telefone yaka ubufasha bw’uwamukura
aho hantu.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari uwo
muri Afurika y’Epfo. Abagore bo muri Afurika y'Epfo bagize icyo bavuga kuri uyu
mukobwa wisebeje, mu nkuru ya Faceofmala, harimo umugore utatangajwe amazina
wagize ati: “Kuki tudashobora kwiga
gutekereza ku bucuruzi bwacu bwite tukambara ibitadutamaza nko gushira isoni. Uyu muntu yambaye ubusa, ntabwo byari bikwiye ko anyura hano".
TANGA IGITECYEREZO