RFL
Kigali

Mu minsi 420 ya Covid-19: Abanyamuziki yabakomye mu nkokora, Abanyarwenya ku isonga naho aba 'Youtubers' bimye ingoma! Ni inde wo kuziba icyuho?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/05/2021 14:43
0


Iyo bigeze kuri Covid-19 benshi birinda gutekereza cyane no kugira ibibaraza inshinga! Uyu munsi wa none Covid-19 imaze iminsi 420 mu Rwanda, kuva iki gihe nta gitaramo kiraba ndetse n’ibyakozwe byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Ese mu gihe abahanzi badahinduye umuvuno bamwe ntibaba amateka? Ni inde wo kubafasha, azahera hehe?



Iminsi igera kuri 420 irirenze nta gitaramo ndetse nta n’igikorwa gihuza abantu cyemerewe kuba mu rw’imisozi igihumbi kubera icyorezo cya covid-19. Ku ruhande rw’indi mirimo akenshi itemerera abantu guhura ari uruvunganzoka imwe muri yo irakorwa, gusa imyidagaduro irangajwe imbere n’umuziki ukunze gushimisha abatari bacye, yagizweho ingaruka bikomeye.

Ese ni inde wo gusiba icyuho? Azahera hehe? Ni inde wo kumufasha?

Ikoranabuhanga ni kimwe mu bibando biri kwicumwa na benshi muri iki gihe Isi itorohewe na gato n’icyorezo cya Covid-19. Ni kenshi bamwe mu bavuga ko basesengura umuziki nyarwanda usanga bashyira icyo twakwita igitutu cy'uko nta terambere, gusa nyamara burya ukomye urusyo aba asabwa gukoma n’ingasire.

Muri iyi minsi ntawavuga ko yiteze byinshi ku muziki nyarwanda kuko benshi mu bahanzi bari kubaho mu buzima bwa 'Mana mfasha', gusa nanone kubera imikoranire isa n'aho itameze neza hagati y'abiyita abasesenguzi bakabaye bavugira abahanzi basa n'abaca intege.

Ese umuziki n’ikoranabuhanga bifitanye Isano? Umuhanzi se yabihuza ate?

Ikoranabuhanga ni imwe mu kingi ubukungu bw’isi bufatiyeho ndetse uyu munsi wa none ugize icyo ukora utifashishije ikoranabuhanga uba umeze nk'utazi ibyo akora neza. Umuziki ni kimwe mu bintu bikenera ikoranabuhanga rihambaye ndetse rikaba n’inzira imwe iganisha umuziki ku isoko.

Ku ruhande rw’umuhanzi w’umuhanga cyangwa ufite inyurabwenge, azi icyo ikoranabuhanga ari cyo ndetse benshi bazi no kuribyaza umusaruro! Muri iyi minsi ni gacye uzabona umuhanzi w’icyamamare araye atagize icyo ashyira ku mbuga nkoranyamba ze, gusa hari n'abandi batazi inyungu zabyo.

Binyuze mu ikoranabuhanga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Instagram, Twitter, Youtube, Tik Tok…) benshi bazikoresha baganira n'abakunzi babo ndetse banabasangiza ibyo bakora naho imbuga zicuruza miziki cyangwa zisakaza muzika zo zikoreshwa mu igurishwa ryawo ari naho benshi basarura menshi.

Ku muhanzi udafite ubumenyi bwo kubyikorera biba byiza yegereye ababizi bakamufasha cyangwa agashaka abo guha akazi babimukorera!

Ese ibigo cyangwa inzu z’umuziki zihagaze gute?


Uyu munsi mu Rwanda nta Label, studio cyangwa ikigo runaka gikorana n’abahanzi wavuga ko cyashinze imizi ifatika kuko ibihari bimwe ntibikora neza nk'uko abakunzi b’umuziki baba babyifuza. Gusa uyu munsi dufite abanyamuziki batari bacye ndetse banakeneye ubufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Inzu zifasha abahanzi (Labels) zikora twavuga nka Kina music, The Mane, Kikac Music, New Level, Edman Entertainment, MIE Music Label…

Mu kugaruka ku mibanire y'abahanzi n’abanyamakuru twarebye umwe mu banyamakuru babimazemo igihe tugirana ikiganiro tugaruka ku mikoranire inoze hagati y’abahanzi n’abanyamakuru agira icyo atangaza.

Uyu munyamakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ”Urugero njye maze imyaka myinshi mu gisata cy'imyidagaduro, gusa ubu mbabazwa n’abahanzi nabenshye ndetse n’abandi nanjye bansuzuguye, igihari ni uko ubufatanye hagati y'abakora imyidagaduro bugerwa ku mashyi ndetse benshi barapingana

Ku rundi ruhande, ikoranabuhanga rishingiye kuri Youtube ari nayo yagobotse benshi muri iyi minsi nayo hari ibyo yica n'ubwo biri hasi ugeranije n’ibyiza byayo. Ese itangazamakuru rikorewe kuri Youtube ryafasha umuziki w’igihugu runaka kugera kure? Yego ni byo, gusa nanone rikozwe nabi ryakwangiza byinshi.

Akenshi hari abakora uyu mwuga bagamije indonke za hafi ariyo mpamvu uzasanga hari ababeshya bityo bigatuma abakunzi b’umuziki cyangwa abashoramali batakariza icyizere uruganda ry’umuziki kubera ikinamico zidashinga zikorwa n'abawukora.

Ku ruhande rw'abahanzi ndetse n’abari basanzwe barebera inyungu zabo ntabwo babanye neza muri iyi minsi kuko benshi muri bo inzira zabyaye amahari abandi bari kurebana ay'ingwe. N'ubwo ibi byose biri kuba abakunzi b’umuziki baracyanyotewe n’umuziki w’abahanzi b'abanyarwanda ndetse ntibahwema kubishyuza umunsi ku wundi babaza aho bagiye.

Abanyamakuru nabo bari guhatwa ibibazo na rubanda babatuma ku bahanzi, gusa bamwe mu bakora uyu mwuga wo gutangaza amakuru barashobowe kubera kubura ibyo batangariza aba bakunzi b'ibihangano by’iwabo!

Ese ni inde wo kurokora abahanzi bageze ahatari heza? Ni inde wo kubafasha, yahera hehe? Ese ubundi hari icyizere cy’igihe covid-19 izarangirira ngo benshi mu bahanzi basubire mu bitaramo guhaha?

Umunyarwanda w’umuhanga ati “Ibyo ifi yigira mu mazi sibyo yigira mu mavuta”, mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19 byabaga byoroshye ko umuhanzi yabaho atunzwe n’ibiraka bya hato na hato, byaba ibyo mu mutubari cyangwa ibindi bisanzwe, gusa ubu nta na kimwe cyemewe. Ese umuhanzi abayeho ate, yakora iki ngo abyivanemo?

Gukora umuziki ni akazi nk'akandi, gusa iyo bigeze ku bahanzi benshi babifata nk’inzira yo kwishimamo, gusa nano biba bigoye kuba wamenya intego ya muntu dore ko iyi ari n'imwe mu nzitizi zijya zizitira benshi ndetse bikagora n’abakunzi b’umuziki.

Covid-19 yaje isa n'ishyira ku iherezo bamwe mu banyamuziki bawukoraga basa n'abari barajenjetse. Ubu umuhanga wo gukora umuziki ari kwifashisha ikoranabuhanga rinyuze mu buryo bwo gukora umuziki bugezweho n'ubwo kuwucuruza bigezweho no guhora ahoza ku nkeke abakunzi be binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi w’umuhanga ahozaho ntabwo agombera ko abakunzi be bamukumbura kandi akirinda ikintu cyatuma rubanda bibaza aho yagiye dore ko ari nacyo gishobora gutuma bamwibagirwa. 

Ku muhanzi, akenshi ibiraka agenda abona abikura ku bigwi bye ndetse n’imyitwarire ye mu buzima busanzwe, bizagorana ko ikigo runaka kizaha umuhanzi akazi ko kucyamamaza mu gihe ahora afungirwa kunywa ibiyobyabwenge cyangwa kurwana. Mu nzira y’ubwamamare ikinyabuphura ni ingenzi.

Nyuma y'uko ibintu bikomeje kuzamba haba ku bahanzi ndetse n’ababafashaga, ni iki gikurikiye? Ni nde wo gufasha umuhanzi? Ese ubundi yahera hehe?

Iterambere ry’umuziki ntabwo ari urugendo rushobora gukorwa n’umuntu umwe. Uru rugendo ni urusobe rugomba kuba rusobetse inganzo ndetse rugasaba ubumwe hagati y'ababikora ndetse hakiyongeraho no kubaha abashora imali mu bikorwa byo kuzamura impano runaka.

Benshi mu bakora imyidagaduro bavuga ko umuziki usubizwa inyuma n'abawukoramo ndetse n'abawukora, bikagera kuwukorerwa ari bibi akabura uko yifata. Ku rundi ruhande, hari imbaraga zakavuye kuri Leta mu gihe umuziki ugeze mu mage nk'ayo turimo muri iki gihe nta mikoro ahari. Leta zimwe na zimwe ziba zifite imali yo kuzamura impano ndetse no kuzamura imishinga ifite aho ihuriye n’ubuhanzi. 

Gusa nanone biba bisaba ko abakora ibikorwa bifite aho bihuriye n'umuziki baba bazi gutegura ibiramba ndetse bakagerageza kuba ba nta makemwa mu byo bakora bityo bikaba byakorohera uwabafasha guteza imbere umuziki.

Twasoza tuvuga ko abahanzi nyarwanda benshi bagizweho ingaruka na Covid-19 uretse bacye barimo icyamamare Bruce Melodie ukomeje kuyora akayabo bitutse mu gukora cyane kwe aho atajya yicisha irungu abakunzi be ari nabyo bituma abashoramari bamugana. 

Abanyarwenya ni bamwe mu bahagaze neza kuko urwenya bakora bararucuruje cyane muri ibi bihe bya Covid-19 aho usanga abantu benshi bihebye, bakeneye ubasetsa n'ubahumuriza. Aba Youtubers nabo bagezweho muri iyi minsi y'icyorezo cya Covid-19, gusa nanone ingoma yabo ishobora kurangirana n'iki cyorezo. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND