RFL
Kigali

Umukinnyi w’umupira w’amaguru yagaragaye ari gufata ku ngufu umukobwa bari bahuriye mu nzira irimo ibihuru-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/05/2021 13:38
0


Umukinnyi w’umupira w'amaguru muri Afurika y'Epfo mu ikipe ya AmaZulu FC yashyize iyi kipe mu kimwaro nyuma yo gufatwa ari gufata ku ngufu umukobwa ahantu mu bihuru aho yari yizeye ko bitamenyekana.



Uyu mukinnyi yafatiwe kuri kamera ya telefone y’abantu batambutse muri iyo nzira bumva hepfo mu gihugu umukobwa aratabaza ataka cyane, umukinnyi nawe amuri hejuru amusambanya ku gahato.


Nk’uko byatangajwe n’umuntu wafashe iyi videwo, yavuze ko yari atashye mu rugo anyura muri iyo nzira yumva amajwi aturuka mu gihuru bityo ajya gukora iperereza ngo amenye ikibaye. 

Ati: “Nari mpangayikishijwe n'ibintu biri kuba inyuma y'ibihuru bityo nkuramo terefone kugira ngo mbone ibimenyetso. Natunguwe no kubona uwo mukinnyi azwi cyane kandi afatwa nk'intwari mu mudugudu ”.

Uyu mukinnyi ukinira AmaZulu FC, utatangajwe izina rye, amakuru ya Mzansindaba avuga ko yaba ari mu kiruhuko cyicyumweru akaba yari yagiye gusura umuryango we iThoyandou muri Limpopo. AmaZulu FC kuri ubu ni iya kabiri muri shampiyona ya mbere ya DSTv inyuma ya Mamelodi Sundowns.


Uyu mukinnyi wari wambaye imyenda y’ikipe ya AmaZulu FC yemenye amakosa ye kuko umukobwa yanagaragaraga  nk’uri kumuhunga ariko akagira imbaraga nke agasambanywa ku ngufu. 

Uwafashe amashusho nawe birinze gutangaza amazina, yongeyeho ati: “Mu by'ukuri birababaje ibyo yakoze kuko nzi ko afite umukobwa w’umukunzi we uvugwa i Durban. Igitangaje cyane kandi ni uko nzi ko ashobora kwigurira icumbi akaba yari kubasha gusambaniramo. Ntabwo nzi neza impamvu yahisemo gukoresha ibihuru".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND