RFL
Kigali

Yagombaga gukorera ibitaramo 6 muri Amerika: Gahongayire yasinye amasezerano n’ikigo cy’Abanyamerika cyaguze Album ze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2021 11:06
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire wagize igikundiro cyihariye mu ndirimbo ‘Ndanyuzwe’, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’igihe kirekire yo kugurisha Album ze enye n’ikigo cy’umuziki Watchfire Music cy’Abanyamerika, afite agaciro k’arenga miliyoni 50 Frw ku mwaka.



Iki kigo Watchfire Music gifite urufatiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kiyobowe n’intiti mu muziki zirangajwe imbere na Julia uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Lauv’.

Kuva mu 2006, iki kigo gikorana n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bakomeye. Gicuruza indirimbo, gifite ishami ryo kuzitunganya, gitegura ibitaramo bikomeye, ndetse kivuga ko gishyira umuziki n’ibyishimo mu biganza by’abantu.

Kuri paji za mbere z’uru rubuga berekana abahanzi bakorana, uko indirimbo zicuruzwa n’uko zishyirwaho.

Album ya mbere ya Aline Gahongayire batunganyije mu buryo bwa CD igura amadorali 16.95 naho kuyigura uyimanuye [Download] ni amadorali 15.95.

Gahonyagire wagiranye amasezerano y’ibihe byose n’iki kigo Watchfire Music mu mpera za Mata 2021, yabwiye INYARWANDA ko yagurishije Album enye ze za "cyera" zinononsorwa n’iki kigo kugira ngo zitangire gucuruzwa kuri internet.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya Imana, yavuze ko amasezerano yagiranye n’iki kigo, aherekejwe n’amafaranga menshi, ibitaramo n’indirimbo agomba gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Watchfire Music ikimara kugura Album enye za Aline Gahongayire, yakoze ijonjora ikoramo Album imwe, ndetse buri ndirimbo ishyirwaho ubusobanuro (Subtitles).

Gahongayire yatangiye gukorana n'urubuga rucuruza umuziki Watchfire Music rwo muri Amerika

Aline Gahongayire ubarizwa muri Moriah Entertainment, anavuga ko mbere y’umwanduko wa Covid-19 yagombaga kujya gukorera ibitaramo bitandatu muri Amerika, bisubikwa bitewe n’iki cyorezo kibasiye Isi muri iki gihe.

Yavuze ko nyuma y’isubikwa ry’ibi bitaramo yakomeje ibiganiro n’iki kigo bemeranya gushyira umukono ku masezerano.

Gahongayire yakomeje ati “Album zanjye zo ha mbere baraziguze barongera barazifata bashyiraho ‘Subtitles’. Baguze ziriya Album ibihe byose. Bahisemo kuri buri Album indirimbo bakongera kuyikorera ‘mastering’, bagafata nk’imwe kuri Album ya mbere n’indi kuri Album ya kabiri bagahita bakora Album yabo.”

Gahongayire avuga ko iki kigo kizakomeza gusubiramo indirimbo ze bakuramo Album imwe imwe bacuruza. Amasezerano uyu muhanzikazi yasinye amuhesha gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Amerika iki kigo kizamushakira.

Uyu muhanzikazi anavuga ko iki kigo kizamutegurira ibitaramo muri Amerika. Kandi ko iyo abantu baguze Album ku rubuga rw’iki kigo, harimo ijanisha ry’amafaranga afataho n’andi asigara mu isanduka y’iki kigo.

Gahongayire avuga ko umwe mu bantu bazakorana indirimbo wo muri Amerika, ari Julia umaze imyaka myinshi mu murimo wo guhimbaza Imana, kandi ufite amateka akomeye.

Yavuze ko azagira uruhare kuri Album ya Julia, aho bazakorana indirimbo eshatu. Anavuga ko mu gitaramo cya Julia, bazamuha umwanya akaririmba indirimbo eshatu ze n’indirimbo eshatu yakoranye na Julia. Ati “Ngomba kuririmba indirimbo zigera kuri esheshatu.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko aya masezerano afite agaciro kanini karuta ak’amafaranga, kuko ayitezeho kumuhuza n’abantu bakomeye mu muziki, ingendo azakorera ahantu hatandukanye n’ikipe bakorana, byose byishyurwa n’iki kigo.

Ibiganiro bya Gahongayire n’iki kigo byari bimaze igihe kinini, kuko byatangiye kuva mu ntangiriro za 2020. Ku mwaka amasezerano Gahongayire yagiranye n’iki kigo afite agaciro k’ibihumbi 50 by’amadorali [Ni hafi miliyoni 50 Frw].

KANDA HANO UGERE KU RUBUGA RURI GUCURUZA ALBUM ZA GAHONGAYIRE

Gahongayire yagurishije Album enye muri 7 afite n’ikigo cy’umuziki Watchfire Music cy’Abanyamerika

Gahongayire yavuze ko ku mwaka amasezerano yagiranye n’iki kigo ahagaze Miliyoni 50 FrwUyu muhanzikazi yatangaje ko yagombaga gukorera ibitaramo bitandatu muri Amerika bisubikwa kubera Covid-19

Watchfire Music yamaze kongera uburyohe muri Album ya mbere batunganyije mu ndirimbo za Gahongayire








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND