RFL
Kigali

Menya byimbitse Blac Chyna benshi bitiranya na Nicki Minaj

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/05/2021 7:22
0


Blac Chyna yatangiye kubyina mu mazu akomeye anyweramo abaherwe yiga muri kaminuza ashaka ayo kwishyura ishuri. Mu buzima bwe yakundanye n'abagabo n'abagore bagenzi be barenga 24. Yiyeguriye umwuga wo kubyinira abakunda ubwambure kugera n'ubwo yibagishije akagira imiterere yifuza.



Nyina yitwa Shalama Hunter, se akitwa Eric Holland, we yitwa Angela Renée White gusa yamamaye ku mazina ya Blac Chyna. Yavutse ku itariki ya 11 Werurwe 1988 muri Leta ya Washington. Ni umushabitsi kabuhariwe akaba n'umunyamideli. Benshi bamumenye guhera mu mwaka wa 2010 bamwitiranya na Nicki Minaj mu ndirimbo Kanye West yitwa Monster.

Byaje kuba ibicika ubwo yagaragaraga mu ndirimbo yitwa Miss Me y'umuraperi karundura Drake ukomoka muri Canada. Iyi ndirimbo ikaba yaraciye agahigo muri uwo mwaka ko gukundwa yiharira ibinyamakuru mu gihe kitari gito.

Mu mwaka wa 2014 uyu munyamideli yahise atangiza kompanyi ikora ibirungo byifashishwa n'abari n'abategarugori ahanini mu kwiyongerera ubwiza by'umwihariko igihe bagiye mu birori bikomeye. Yahise anafungura inzu yubwiza ‘Salon’ mu gace ka Encino muri Leta ya Losangeles, maze akomeza kwigarurira imitima ya benshi ku mateleviziyo anyuranye by'umwihariko mu biganiro bye nka Rob&Chyna

Yatangiye umwuga wo kubyina mu tubari by'umwihariko abyinira abagabo ashakisha uko yajya yishyura amafaranga yishyura ishuri, hari muri Leta ya Maryland. Icyo gihe uyu mugore yigaga muri kaminuza ya Johnson&Waless muri Leta ya Florida mu gace ka Miami.

Chyna byatangiye kujya bimugora guhuza ubuzima bw'ishuri n'akazi yakoraga akajya asinzira mu ishuri. Byatumye yiyegurira umwuga wo kubyinira abakiriya mu tubari n'amahoteli abihuza n'ubunyamideli, ni naho yahise atangira kwitwa izina ry'urubyiniro rya Blac Chyna.

Ubwo yabyiniga mu kabyiniro gakomeye ‘King of Diamond’ mu gace k'imyidagaduro ka Miami, umunyamakuru wa radiyo witwa Angela Yee yatangiye kujya amugarukaho kenshi ibyatumye mu bihe bitari ibya kure ari bwo ahita atangira kujya ahura n'ibyamamare bikomeye.

Yaje kumaramaza mu mwuga we bitewe n'icyo bisaba yibagisha ibice bimwe na bimwe babishyira ku murongo birimo ikibuno yongeje akagiha n'ishusho yifuza, amabere yateretse neza mu gituza yabanje kugabanyisha.

Mu mwaka wa 2013 yinjiye gato mu ishuri ry'ibijyanye n'ubugeni bikaba biri mu byatumye akora ubucuruzi bujyanye n'imyidagaduro udasize n'akabali gakomeye yafunguye mu mwaka wa 2014. 

Kuva mu mwaka wa 2016 yatangiye kujya agaragara muri filime zinyuranye z'uruhererekane harimo 'Keeping Up with the Kardashian' afatanye n'umukunzi we akaba na musaza wa Kim Kardashian, Rob Kardashian.

Uyu mugore kandi yagaragaye ari kumwe na Rob umugabo we mu kiganiro gikomeye kitwa Finding Love ASAP cya nyina umubyara uzwi nka Tokyo Toni. Mu mwak wa 2011 yagaragaye mu ndirimbo kanid y'umuraperi rurangiranwa Tyga yitwa Rack City.

Mu mwaka wa 2012 yinjiye mu rukundo rwanavuyemo umwana w'umuhungu witwa King Cairo we na Tyga nyamara ntirwatinze kuko mu 2014 bahise batandukana. Chyna yahise atangira gukundana n'umugore mugenzi we akaba na murumuna wa Kim Kardashian byabaye ikintu kidasanzwe mu itangazamakuru ryagarutse cyane kuri iyi inkuru yasaga n'itumvikana neza.

Aba bombi ntibatindanye ariko kuko yahise ajya mu rukundo na musaza w'uwo babicaga bigacika mu rukuno Kylie Jenner. Yahise yinjira mu rukundo na Rob Kardashian banabyaranye umukobwa mu mwaka wa 2016 witwa Dream Renée Kardashian.

Aba ariko baje kugenda babana nabi batandukana bakongera bagasubirana nyamara umwaka wa 2017 wasize ushyize akadomo ku rukundo rwabo unakurura n'urwango rudasanzwe hagati y'aba bombi nyuma y'uko umugabo w'uyu mugore, Rob ashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga y'uyu mugore yambaye uko yavutse.

Kuva icyo gihe ntihagaragazwa neza uyu mugore ubura iminsi ibarirwa ku ntoki akuzuza imyaka 33 uwo bakundana ariko bivugwa ko kuva yabaho yabaye mu rukundo kugeza ubu n'ab'igitsinagore ndetse n'igitsinagabo barenga 24. 


   

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND