RFL
Kigali

Injira mu buzima bwa Amber Rose watangiye kubyinira abagabo afite imyaka 15: Yabaye umugore wa Wiz Khalifa ndetse yakundanye imyaka ibiri na Kanye West

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/05/2021 12:25
0


Amber Rose ni umunyamerikazi wabaye umugore wa Wiz Khalifa, wabaye mu rukundo n'uwahoze ari umugabo wa Kim Kardashian, Kanye West. Yabyaranye kandi na Def Jam umucuzi w'imiziki rurangiranwa. Ku myaka ye micye yatangiye ubuzima bwo kubyinira abagabo.



Amber Levonchuck yavutse ku itariki ya 01 Ukwakira 1983 muri Leta ya Pensylvania mu gace ka Philadelphia. Nyina yitwa Dorothy Rose naho se akitwa MichaelLevonchuck. Se afite amaraso y'abataliyane muri we naho nyina akaba afite inkomoko muri Afurika. Agira umuvandimwe witwa Antonio.

Uyu mugore yatangiye kubyinira abagabo mu tubari ku myaka 15 mu mujyi wa Paris ashaka imibereho. Bivugwa kandi ko yacurujeho ibiyobyabwenge bya Cocaine. Kugaragara kw'uyu mukobwa mu mashusho y'indirimbo 'Put on' y'abaraperi Young Jeezy na Kanye mu mwaka wa 2008, byatumye izina rye rihita rizamuka.

Ibi byamufunguriye n'inzira zo gutangira kwamamariza kompanyi zikomeye zirimo izikora inkweto zihenze. Hagati y'umwaka wa 2009 na 2010 yahise asinyana amasezerano na kompanyi y'imideli ya Ford. Bidatinze ahita atangira kujya agaragara muri filime mu mwaka wa 2010 muri Russell Simmons.

Ku itariki ya 10 Mutarama 2012 yakoranye indirimbo na Wiz Khalifa yitwa Fame yahise ikurikirwa mu bihe bidatinze n'iyitwa Loaded yagiye hanze kuwa 06 Gashyantare 2012. Uyu mugore kandi yashyize imirongo mu ndirimbo z'uwahoze ari umugabo we kuri Album yitwa ONIFC.

Nyina w'umuhanzikazi rurangiranwa Miley Cyrus akaba n'inshuti magara ya Rose na Wiz ni we wahoze areberera inyungu z'uyu mugore. Muri Nzeli 2009 yatangaje gutangira umushinga wa kompanyi ikora indorerwamo z'amaso. Mu 2012 yatangije umushinga w'imyenda we n'inshuti ye Ono. Uyu mugore yagaragaye muri filime y'umujyanama we Nick Canon mu mwaka wa 2014 yanyuraga kuri MTV2.

Ku bufatanye n'abajyanama be yashyize hanze igitabo kitwa 'How to be a bad bitch' igitabo kikubiyemo inama mu rukundo n'ibijyanye n'imideli, maze ku gifuniko cy'iki gitabo hajyaho ifoto yafashwe n'umufotozi wakamejeje witwa David LaChapelle.

Muri 2015 yashyize hanze filime yitwa "Walk of No Shame with Amber Rose" yatumye igikorwa yateguye kuwa 03 Ukwakira 2015 muri Leta ya Losangeles kitabirwa n'ibihumbi n'ibihumbi by'abaherwe. Uyu mugore mu mwaka wa 2016 yashyize hanze umushinga wa Emoji 900 ze witwa MuvaMoji.

Muri Werurwe 2016 hatangajwe ikiganiro cye kizajya kinyura kuri televiziyo ya VH1 cyaje gutangira mu Nyakanga kitwa The Amber Rose Show. Uwo mwaka muri Nzeri atangira kujya ayobora ikiganiro rurangiranwa cya Loveline. Uyu mugore yabaye mu rukundo n'uwahoze ari umugabo wa Kim Kardashian, Kanye West guhera mu mwaka wa 2008 bamarana imyaka 2.

Amber Rose hamwe na Kanye West

Yatangiye gukundana n'umuraperi Wiz Khalifa mu ntangiriro za 2011, baza kwambikana impeta kuwa 01 Werurwe 2012 basezerana kuwa 08 Nyakanga 2013. Umuhungu wabo w'imfura akaba yaravutse mu mwaka wa 2013. Aba bombi baje gutandukana muri Nzeri 2014. Mu mwaka wa 2017 yagiye mu rukundo n'umuraperi 21 Savage baza gutandukana muri Werurwe 2018.

Uyu mugore akaba yaratangaje ko we yaba mu rukundo n'uwo ari we wese abe umugore, abe n'umugabo kuko ikiremwamuntu cyose akibonamo ubwiza. Mu mwaka wa 2019 yatangaje ko yenda kwibaruka umwana n'umucuzi w'imiziki muri Leta zunze Ubumwe za Amerika witwa Def Jam, maze mu Ukwakira yibaruka umuhungu.

Ubuzima bw'uyu mugore bwaramukomereye arasharirirwa cyane ibintu byatumye ku myaka micye atangira ibikorwa by'ubusambanyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND