RFL
Kigali

Mube beza kandi mutekereze kabiri nimujya gusubiza: Twitter yamuritse ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu guhashya abatukana kuri uru rubuga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/05/2021 15:44
0


Uko umunsi ugenda uza ndetse undi ugataha n’iko ingoma zimwe zihindura imirishyo bityo bikaba bisaba abumva umudiho nabo ko bahindura ibyiyumviro byabo. Muri iyi minsi abantu bakoresha Twitter nibo bagira amashyengo, gusa hari n’abandi bakoresha uru rubuga batukana cyangwa gutambutsa ubutumwa bubi.



Nyuma y’igihe ibigo bifite imbuga nkoranyambaga byitotombera ubushotoranyi ndetse n’amagambo atari meza agenda akoreshwa na bamwe mu bazikoresha, zimwe muri zo zatangiye gukaza ingamba. 

Kuri uyu munsi ikigo cya Twitter cyatangaje ko kigiye gutangira gukoresha Algorithim mu kumenya abantu bashyira ubutumwa kuri uru rubuga butujuje ubuziranenge.

Icyo ubu buryo buzajya bukora ni uko mu gihe umuntu uzajya ashaka gusangiza ubutumwa abantu butujuje ubuziranenge bazajya bamusaba kubusubiramo neza atange ubwujuje ubuziranenge. 

Uko byari bisanzwe benshi mu bakoresha uru rubuga hari igihe bakoreshaga amagambo ashobora kwangiza cyangwa atajyanye n’amahame y'uru rubuga, gusa ubu rwatangaje ko rugiye kubikemura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi Twitter yatangaje ko bizajya biba ku muntu ku giti cye ushaka gushyira ubutumwa kuri konte cyangwa ku muntu ugiye gutanga igitekerezo ku byatangajwe n’umuntu runaka uwo ari we wese.

Umuyobozi mukuru wa Twiiter akaba n'uwayishinze, bwana Jack Dorsey w'imyaka 45 

Mu magambo Twitter yatangaje, ivuga ko iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa mu 2020 none ubu kikaba ari cyo gihe cyo kubishyira mu ngiro. Ubutumwa Twitter yatangaje yagize iti ”Binyuze mu nzira y’igerageza twakoze, n’isesengura, n’amakuru twakuye muri rubanda, biroroshye kuba twamenya amakosa ndetse tukamenya ibintu bidafite inyurabwenge”.

Aya magambo ya Twitter arasa n'ameze nk'aho ifite gahunda yo kwirukana kuri uru rubuga umuntu wese ufite amagambo afite abo akomeretsa cyangwa atuma batecyereza nabi. Gusa n'ubwo Twitter yatangaje ibi yavuze ko ubu buryo bushya buzahera ku bakoresha uru rubuga mu rurimi rw’icyongereza ari naho byoroshye cyane kuba byagenzurwa.  

Ku rundi ruhande, iki kigo cyatangaje ko yaba ari abakoresha telephone zikoresha ‘iOS’ n'izikoresha Android zose bigiye gutangirira rimwe. Twitter ivuga ko mu 2020 kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri Kamena hari ubutumwa butujuje ubuziranenge bwashyizwe kuri konte miliyoni 1.9, muri izi konte izigera kuri 925,700 zose zarafunzwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND