RFL
Kigali

Queen Elizabeth yifurije isabukuru nziza Archie umuhungu wa Prince Harry na Meghan nyuma y'amezi 18 amaze atamubona

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/05/2021 11:00
0


Umwamikazi w'u Bwongereza Queen Elizabeth II utabanye neza na Prince Harry n'umugore we ntibyamubujije kwifuzira imfura yabo isabukuru nziza wujuje imyaka 2.



Prince Harry n'umugore we Meghan Markle si ibanga ko batameranye neza n'umuryango w'i Bwami uyobowe na Queen Elizabeth. Kuba batari babanye neza ni byo byatumye igikomangoma Harry gifata umwanzuro wo kuva i bwami akajya kuba muri Amerika.


Ubwo Prince Harry na Meghan Markle bavaga i Bwami bajyanye n'umuhungu wabo Archie kuva ubwo Queen Elizabeth ntarongera kumubona nyamara bari bafitanye umubano mwiza dore ko Queen Elizabeth yakundaga kuba ari kumwe na Archie amusomera ibitabo birimo inkuru z'abana.

Archie imfura ya Prince Harry na Meghan Markle wizihiza isabukuru y'imyaka 2 uyu munsi yeretswe urukundo n'abagize umuryango w'i Bwami barangajwe imbere n'umwamikazi Elizabeth II umaze amezi 18 atabona Archie.


Urukuta rwa Instagram rw'i bwami rukoreshwa n'abakozi b'umwamikazi Elizabeth muri iki gitondo rwanditse rugira ruti "Turifuriza isabukuru nziza y'imyaka 2 Archie Mountbatten-Windsor''. Si Queen Elizabeth wenyine wifurije Archie isabukuru nziza gusa kuko n'abandi bakomerejeho bakomoka i Bwami.


Prince Charles na Doria Regland bifurije Archie isabukuru nziza ndetse na mukuru wa Harry Prince William n'umugore we  Kate Middleton bashyize ifoto ku rubuga rwabo bari kumwe na Archie n'ababyeyi be bifotoje muri 2019 maze bifuriza Archie imfura ya Prince Harry na Meghan Markle isabukuru nzinza y'imyaka 2 yuzuza uyu munsi.

Src:www.dailymail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND