RFL
Kigali

Amakuru ye ahora acicikana! Menya iby'ingenzi kuri Kim Kardashian wamamaye cyane kubera filime imwe y'urukozasoni

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/05/2021 14:41
1


Kim Kardashian ufitanye abana bane na Kanye West bashyingiranwe mu 2014, ahora mu bitangazamakuru kubera ibikorwa bitandukanye agira by'umwihariko ititiza rye ry'imbuga nkoranyambaga. Uyu mugore yatangiye kuvugwa cyane mu 2002 nyuma y'amashusho y'urukozasoni yagiye hanze ari kumwe na Ray J.



Kimberly Noel Kardashian yavutse ku itariki 21 Ukwakira 1980, ni umukinnyi wa filime, umucuruzi wazo, umunyamideli, umuherwekazi akaba n'umushabitsi kabuhariwe. Yatangiye kwamamara nyuma y'amashusho y'urukozasoni yagiye hanze mu mwaka wa 2002 ariko akitabwaho cyane muri 2007.

Mu mwaka wa 2007 kandi umuryango we wose watangiye kugarukwaho cyane kubera ibiganiro bagaragaramo “Keeping Up with the Kardashian”. Kwishimirwa kw'iki kiganiro byatumye kiri mu bikunzwe. We n'umuvandimwe we Kourteney bahise batangira indi filime yatambukaga hagati ya (2009-2012) n'indi ya (2011-2012).

Hamwe n'ibi byose, mu nkundura y'itangira ry'imbuga nkoranyambaga zinyuranye, uyu mugore uretse guhora ku ipaje y'imbere y'ibinyamakuru byandikirwa kuri murandasi n'ibisanzwe, yanamamaye kuri Twitter na Instagram miliyoni na miliyoni ziramukurikira kugeza n'ubu rucyambikanye. 

Yatangije ibikorwa mu izina rye bikitabirwa n'imbaga y'abatari bacye barimo abato n'abakuru benshi bakururwa n'imiterere ye. Muri ibyo bikorwa harimo imikino yo muri telefone, imyambaro n'ibindi bicuruzwa binyuranye. Mu mwaka wa 2014 ubwo yatangiraga kubana n'umuraperi uri mu b'imbere Kanye West nabyo byatumye abantu barushaho gukomeza gukurikirana ibikorwa bye by'umwihariko by'aba bombi. Kanye na Kim bafitanye abana bane

Mu mwaka wa 2008 yagagaye muri filimi ya Disaster Movie. Mu 2009 agaragara muri Deep in the Valley. Mu 2013 agaragara muri Temptation Confession.

Kim akaba azwiho kuba umushabitsi ukomeye ndetse udashidikanwaho habe namba. Mu mwaka wa 2017 yatangiye kompanyi yitwa KKW ikora imibavu n'imyambaro igezweho. Mu 2019 yinjiye mu gukora ibyifashishwa mu kongera ikibuno n'amabere ntihagire ugucishamo ijisho bijyanye n'uko ubyifuza. 

Uyu mugore kandi yagiye agaragara mu bikorwa bya politike mu bihe bitandukanye. Kubwa Donald Trump yasabye ko hagira mavuagurwa aba mu buryo imfungwa zifatwamo. Yasabiye korohereza umugore wafashwe mu 1996, Alice Marie Johnson, wakatiwe igifungo cya burundu mu 2018 amaze imyaka 21 kubera gucuruza ibiyobyabwenge. Kenshi kandi yagiye agaragaza agahinda n'intimba yatewe na Genocide yakorewe Abanyarumeniya.

Arifuza kandi kuba umunyamategeko dore ko na Robert Kardashian se umubyara yari umunyamategeko ukomeye. Yashyizwe ku rutonde rw'abagore b'impinduramatwara ijana n'ikinyamakuru gikomeya cya Forbes mu mwaka wa 2015 ibintu bitavuzweho rumwe. Muri 2015 yayoboye urutonde rw'abakinnyi ba filime z'uruhererekane zinyura kuri televiziyo binjije akayabo k'amamafara akabakaba miliyari 53.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • imibonano mpuza bitsina.2 years ago
    AMERIC





Inyarwanda BACKGROUND