RFL
Kigali

Moïse Runezerwa, amaraso mashya mu baramyi utanga icyizere cyo guhembura imitima-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2021 10:52
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Moïse Runezerwa yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Sinicuza’ yakoranye n’umuramyi Gaby Irene Kamanzi, yabaye intangiriro ye yo gutangira kugaragariza abantu impano ye y’umuziki.



Imyaka isatiriye ibiri Moïse Runezerwa atangiye urugendo rw’umuziki, ahereye ku ndirimbo ‘Ntacyo mfite’ yakoranye na Phablah, ‘Umutabazi’, ‘Ntubeshya’ ndetse na ‘Sinicuza’ yakoranye na Gaby Irenze Kamanzi, uri mu bahanzikazi bamaze igihe mu mirimo w’Imana.

N'ubwo izi ndirimbo zitaragira umubare munini w’abamaze kuzireba kuri Youtube, ariko zifite ubutumwa bukomeye buvuga ku buhangange bw’Imana no kuyikorera.

Moïse Runezerwa avuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki mu mpera za 2019, ubwo yafataga icyemezo cyo gutangira gukora indirimbo ze bwite. Ni nyuma y’igihe kitari gito inshuti ze zimubwira ko afite impano yo gukuza mu nguni zose.

Uyu muhanzi wavutse mu 1994, yatangiye kwihuza n’umuziki kuva mu 2012 ari mu itsinda ry’abacuranzi aho asengera. Urugendo rwe rwatangiye ku myaka 17 y’amavuko, ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yandika indirimbo mu ikayi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘SINICUZA’ YA MOISE RUNEZERWA NA GABY KAMANZI

Runezerwa yabwiye INYARWANDA, ko yinjiranye mu muziki intego yo gukora indirimbo zivuga Yezu/Yesu Christo nk’Umwami n’umukiza zifite ubutumwa bukora ku ndiba y’umutima.

Ati “Mfite intego yo kuvuga Christo biciye mu muziki kandi nkakora umuziki ufite ireme ku buryo uwo ari we wese awishimira akumva ubutumwa bwiza.”

Yavuze ko indirimbo yakoranye na Gaby Kamanzi yise ‘Sinicuza’ yayanditse agira ngo agaragarize buri wese ko nta muntu wigeze amenya Imana ngo yicuze, kuko ari indahemuka.

Moïse Runezerwa yavuze ko mu gihe yamaranye na Gaby Kamanzi yamwigiyeho guca bugufi no “gukunda ibyo akora”. Avuga ko afite icyizere cy’uko azagera kure mu muziki we, ashingiye ku bitekerezo agenda yakira.

Moïse Runezerwa yasohoye indirimbo ya kane yakoranye na Gaby Kamanzi nyuma y’umwaka atangiye urugendo rw’umuziki

Moïse Runezerwa yavuze ko ashyize imbere gukora indirimbo zihuza abantu n’Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SINICUZA’ YAMOISE RUNEZERWA NA GABY KAMANZI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND