RFL
Kigali

Biratangaje: Bill Gates yahaye Miliyari 2 z'amadorali Melinda Gates ku munsi bahaniyeho gatanya amusaba kutayisinya!

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/05/2021 8:52
0


Hashize iminsi micye cyane umuherwe wa 4 ku isi Bill Gates atandukanye n'umugore we Melinda Gates mu mategeko. Ku munsi basinyiyeho gatanya Bill Gates yagize atya yoherereza Melinda akayabo ka Miliyari 2 zo kumubuza gusinya impapuro za gatanya.



Imbunga nkoranyambaga zose n'ibinyamakuru bitandukanye byabaye nk'ibyakijweho umuriro ubwo amakuru avuga ko umuherwe Bill Gates yamaze guhana gatanya na Melinda Gates bari bamaranye imyaka 27 babana nk'umugore n'umugabo.

Ibi bikimara kumenyekana Melinda Gates yahise atangaza ko n'ubwo yahanye gatanya na Bill Gates atazigera amwaka indezo yo kurera abana cyangwa andi mafaranga ayo ariyo yose umugabo aha umugore batandukanye nk'uko bisanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aha abantu batekereje ko impamvu Melinda Gates avuze ibi ari uko nawe afite agatubutse ku mufuka we.


Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye andi makuru yatangaje abantu benshi cyane avuga ko Bill Gates yahaye Melinda Gates akayabo ka miliyari 2 z'amadolari amusaba kuba atasinya impapuro za gatanya nyamara ntibyagira icyo bihindura dore ko Melinda ntakabuza yazisinye.

Umunyamategeko kabuhariwe Sherrie Anderson wari uhagarariye Melinda Gates mu nkiko mu gihe yasabaga gatanya na Bill Gates yaganiriye n'ikinyamakuru TMZ maze ahishura uko byagenze mbere y'uko aba baherwe 2 bahana gatanya.

Yagize ati "Bill na Melinda bari bamaze igihe bakora ku bijyanye na gatanya yabo, gusa byari bitaramenyekana mu bantu ahubwo babimenye ku munsi bayisinyiyeho ariko bari bamaze igihe babirimo".


Yakomeje agira ati "Ku munsi twagombaga kujya gusinya gatanya, Melinda Gates yakiriye amafaranga miliyari 2 z'amadolari Bill Gates yamwoherereje abinyujije muri kompanyi ye yitwa Cascade Investment LLC. Nyuma anamuhamagara amusaba ko yakwisubiraho ntasinye gatanya. Mbese ayo mafaranga yamuhaye yari ayo gutuma Melinda ahagarika gatanya ariko ntibyakunda kuko yari yamaze guhitamo kureka Bill Gates".

Aya makuru akigera hanze abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kubiteraho urwenya bavuga ko Melinda Gates ari umunyamujyi dore ko yafashe Miliyari 2 zimubuza gusinya gatanya akanga akayisinya kandi ako kayabo akakagumana.


Bill Gates ahanye gatanya na Melinda Gates bari bamaranye imyaka 27 babana ndetse bafitanye abana 3. Aba bose ntawavuga ko yakungukira muri gatanya mu buryo bw'amafaranga dore ko bose bafite agatubutse, yaba Bill Gates atunze akayabo ka miliyari 130 z'amadolari naho Melinda Gates akaba afite miliyari 73 z'amadolari.

Src:www.Hollywoodunlocked.com,www.TMZ.com,www.Peoplemagazine.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND