Mu gihe kigera ku mezi 4 akumiriwe ku mbuga nkoranyamba izindi zikamufungira burundu, bwana Trump uheruka gushinga imbuga zizajya zimufasha kuvugana n’abakunzi be ndetse no gutambutsa ibitekereze bye, ikibazo cye na Facebook gikomeje kuzamba. Oversight Board yategetse ko Facebook ko izaha umwanzuro Trump mu gihe cy'amezi 6.
Nyuma y'uko byari byatangajwe ko Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wafungiwe imbuga nkoranyambaga ze, ko ashobora kudohorerwa, byarangiye bikomeje kuzamba.
Kuri uyu wa Gatatu ahagana saa cyenda z’umugoroba wo mu Rwanda, hakaba saa tatu z’igitondo cyo muri Amerika, ni bwo ikipe yari ishinzwe kureba neza niba Donald Trump yahabwa uburenganzira bwo kongera gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangaje ko agomba kuzasubizwa na Facebook,inc mu gihe kitarenze amezi 6.
Imvano y’ifungwa
ry’imbuga za Trump yabaye kuwa 6 Mutarama 2021, ubwo yashimiraga abari bakoze
imyigaragambyo yahitanye abantu mu gihe bari kwigaragambiriza gutsindwa kwe ibyamuviriyemo kabura
manda ya kabiri yo kuyobora Amerika.
Inkuru bijyanye: Harabura amasaha 2 ngo hatangazwe umwanzuro! Trump aremererwa kongeragukoresha Facebook na Instagram amaze amezi 4 yarafungiwe?
TANGA IGITECYEREZO