RFL
Kigali

"Yanshyize imbunda ku mutwe ansaba kumuha miliyoni 15" - Rose Muhando yahishuye uko umujyanama we yari agiye kumwicira mu ishyamba

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/05/2021 17:47
0


Umuhanzikazi Rose Muhando yeruye ahishura ukuntu 'Manager' we yari agiye kumwicira mu ishyamba n’uko yari agiye kwivugana umwana we mu 2010 akamusaba kumuha miliyoni 15 z’amashiringi ya Tanzania.



Rose Muhando ni umuhanzikazi wabaye icyamamare mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbza Imana, zirangajwe imbere na ‘Nibebe’ yabaye ikimenyabose muri Tanzania no muri Afrika y'Iburasirazuba. Nyuma yaje kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, benshi bakavuga ko ari byo byashyize iherezo ku muziki we.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, Rose Muhando yeruye avuga ko 'Manager' we mu 2010 yari agiye kumwicina n’umwana we. Yahishuye ko yari agiye kwicwa n'umujyanama we, gusa yirinda kuvuga amazina ye ariko atangaza ko ari uwamufashije kuri Album ye yise "Utamu wa Yesu".

Yagize ati "Banshyize imbunda ku mutwe bansaba kubaha miliyoni 15 z'amashiringi ya Tanzania. Bansabye kuvuga isengesho ryanjye rya nyuma maze ntangira gusenga. Imvura yaragwaga byari mu ishyamba baranyihanangirije ngo sinzagire uwo mbibwira bamwira ko nimbivuga bazanyica".


Muhando yabihishuye mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM ya Diamond

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumukorera ubu bugome uyu mujyanama we [Manager] byumvikana ko atari wenyine ngo yakomereje iwe mu rugo ahasanga umukobwa wamukurikiraniraga ibyo mu rugo ari kumwe n’umwana we wari ufite imyaka itanu maze bamushyira imbunda mu kanwa mu rwego rwo kwereka Muhando ko nagira icyo avuga bazamwica.

Uyu mujyanama we ngo bari barakoranye kuri Album yitwa “Utamu wa Yesu” ari nabyo byatumye ashaka kumwica akamusaba amafaranga. Nyamara ngo uyu mujyanama we yari yaramwemereye kumufasha ku bushake. Rose Muhando yavuze ko ibi byamubayeho byamusubije inyuma gusa yizeza abakunzi be ko ibyiza biri imbere.


Rose Muhando yatangaje inkuru ibabaje y'ibyamubayeho mu myaka yatambutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND