RFL
Kigali

Kiyovu Sport yahaye ikaze umutoza mushya itsinda mukeba Rayon Sports - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/05/2021 15:33
0

Mu mukino w'abakeba wari uryoheye ijisho, warangiye Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 3-2 bituma imibare ikomera muri iri tsinda riyobowe na Rutsiro FC.



Ubu Kiyovu Sport igize amanota atatu inganya na Rayon Sports, mu gihe Rutsiro FC yaguye miswi na Gasogi United 0-0, ikaba yahise igira amanota ane iyobora itsinda B, Gasogi ikaba iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Kiyovu Sport XI: Kimenyi Yves 1, Serumogo Ally 2, Mbonyingabo Regis 25, Habamahoro Vincent 13, Ngandu Omar 14, Mbogo Ally 5, Nyirinkindi Saleh 7, Abedi Bigirimana 21, Robert Saba 16, Armel Ghislain 10 na Dusingizimana Gilbert 3

Rayon Sports XI: Kwizera Olivier, Rugwiro Herve, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Niyibizi Emmanuel, Nshimiyimana Amran, Muhire Kevin, Nishimwe Blaise, Sekamana Maxime, Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbendi.

UKO UMUKINO WA KIYOVU SPORT NA RAYON SPORTS WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

Umukino urangiye Kiyovu Sport yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-2

Rayon Sports iri kurwana n’iminota y’inyongera ishaka kwishyura igitego

90+3’ Umusifuzi yongeyeho iminota itatu

90’ Armel aryamye mu kibuga nyuma yo gukorerwa ikosa n’abakinnyi ba Rayon Sports

88’ Rayon Sports iri gushaka uko yakwishyura igitego ariko ubwugarizi bwa Kiyovu buhagaze neza

87’ Goaaaaaal Kiyovu Sport ibonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Abedi Bigirimana kuri penaliti

86’ Kiyovu Sport ibonye penaliti ku ikosa Rugwiro Herve akoreye Armel wari winjiye mu rubuga rw’amahina yihuta, uyu myugariro akamukurura.

80’ Umukino urimo imbaraga nyinshi cyane, abakinnyi bari gukora amakosa, abakinnyi babiri barimo uwa Rayon n’uwa Kiyovu baryamye mu kibuga

78’ Coup Franc itewe mu rukuta, umupira ufata Sugira Ernest mu maso ahita aryama mu kibuga.

76’ Niyibizi Emmanuel ‘Kibungo’ ahawe ikarita itukura nyuma yo gusigarana na Armel Ghislain wacengaga winjira amutegera ku murongo hafi ya penaliti. Rayon Sports basigaye mu kibuga ari 10.

75’ Nyuma yo kwishyura igitego no gukora impinduka Rayon Sport yakangutse ubu iri gushaka igitego cya gatatu

70’ Goaaaaaaaal Rayon Sports yishyuye igitego gitsinzwe na Dagnogo ku mupira wari uvuye kuri Coup Franc yatewe na Mutatu Manace

Idrissa Dagnogo asimbuye Amran Nshimiyimana wahawe ikarita y’umuhondo

69’ Rayon Sports ibonye Coup Franc ku ikosa rikorewe Mutatu

67’ Sugira Ernest yari abonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ku mupira yari ahawe asimbutse agongana na Kimenyi

66’ Nyirinkindi Saleh ateye umupira muremure urengera ku rundi ruhande.

65’ Coup Franc ya Kiyovu ku ikosa Rugwiro akoreye Armel Ghislain

63’ Rayon iri kugerageza uburyo yakwishyura igitego, Blaise arekuye ishoti rikomeye umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Rayon Sports yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Jean Vital Aurega hasohoka Maxime.

60’ Blaise wa Rayon Sport ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Mbogo Ally

58’ Amran Nshimiyimana yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa akoreye Armel mu kibuga hagati

55’ Kiyovu Sport ikomeje kurusha Rayon mu kibuga hagati ndetse no guhererekanya neza mu kibuga

52’ Goaaaaaaal Kiyovu Sport ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Armel Ghislain ku mupira mwiza uhinduwe na Gilbert wari uzamukiye ku ruhande rw’ibumoso.

51’ Kiyovu Sport ikomeje kotsa igitutu izamu rya Rayon Spors

48’ Ndizeye Samuel azamukanye neza umupira acenga ubwugarizi bwa Kiyovu Sport ahinduye umupira bawukuraho

46’ Kiyovu Sport iri gutozwa na Banamwana Camarade itangiranye impinduka aho Saba Robert watsinze igitego asimbuwe na Ngendahimana Eric ukina mu kibuga hagati.

Muhire Kevin wavunitse igice cya mbere kigana ku musozo, atwawe kwa muganga muri Ambulance, akaba asimbuwe na Niyonkuru Sadjat.

Igice cya kabiri cy’umukino gitangiye saa 16h33’

Amakipe agiye kuruhuka anganya 1-1. Uyu mukino wakurikiwe n'umutoza mushya wa Kiyovu Sports Etienne Ndayiragije

45’ Rayon Sports izamukanye umupira kuri Counter attack ya Sugira, Blaise na Mutatu batera amashoti abiri basubizamo ariko umupira ujya hanze, umusifuzi ahita asifura ko igice cya mbere kirangiye.

44’ Koruneri ya Kiyovu Sport nyuma y’akazi gakomeye gakozwe na Nyirinkindi Saleh

43’ Niyibizi Emmanuel aryamye mu kibuga nyuma yo gukorerwa ikosa na Saba Robert

42’ Kimenyi aryamye mu kibuga ari kwitabwaho n’abaganga

41’ Sugira Ernest bamucomekeye umupira asigarana na Kimenyi agiye gutera mu izamu agongana n’uyu munyezamu, umupira uhita urenga, Kimenyi asigara hasi aryamye, bwari uburyo bwiza Rayon Sports yari ibonye bwo gutsinda igitego cya kabiri.

39’ Armel azamukanye umupira yiruka cyane ashatse gutanga umupira wa nyuma Amran aramuhagarika.

37’ Rayon Sport iri gusatira cyane izamu rya Kiyovu, Samuel ahinduye umupira imbere y’izamu ariko Kimenyi arasimbuka neza afata umupira

36’ Koruneri ya Kiyovu Sports ku mupira mwiza wari uzamukanwe na Armel Ghislain ariko Rugwiro araryama awushyira muri koruneri.

34’ Nyirinkindi Saleh wenyine imbere y’izamu ahushije igitego cyari kuba icya kabiri ku ruhande rwa Kiyovu

32’ Sugira Ernest ahushije igitego cyabazwe ku mupira yari aherejwe na Mutatu, ariko atera ishoti rikomeye cyane rica hejuru y’izamu

30’ Kiyovu Sport ikomeje gusirisimba imbere y’izamu, Armel azamukanye

28’ Koruneri yatewe neza na Mutatu, Sugira arasimbuka ashyira ku mutwe ariko uca hejuru y’izamu.

27’ Sugira Ernest azamukanye neza umupira ariko ubwugarizi bwa Kiyovu bwirwanaho buwushyira muri Koruneri.

25’ Kiyovu Sport ikomeje guhiga igitego cya kabiri, Saba Robert agerageje ishoti rikomeye ariko umupira uca hejuru y’izamu

22’ Kiyovu Sport yongeye kugerageza uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Bigirimana ariko umunyezamu Kwizera arasimbuka afata neza umupira

20’ Sugira Ernest aherejwe umupira asigaranye n’umunyezamu ariko umusifuzi amutera imboni avuga ko yaraririye

17’ Serumogo Ally azamukanye neza umupira ariko Niyibizi Emmanuel bakunze kwita kibungo amubera ibamba.

14’ Kiyovu Sports ikomeje gushaka uburyo yatsinda igitego cya kabiri, aho yatangiye kurusha Rayon Sports mu kibuga hagati.

9’ Goaaal Kiyovu Sport yishyuye igitego ku ishoti rikomeye ritewe na Robert Saba umupira uruhukira mu rushundura

7’ Kiyovu Sport ikomeje gusatira ishaka kwishyura igitego yatsinzwe, n’ubu ibonye Coup Franc.

3’ Goaaaaaaaaaal Rayon Sports ifunguye amazamu ku gitetego gitsinzwe na Manace Mutatu kuri Coup Franc.

2’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Manace Mutatu

1’ Sugira Ernest atangije umupira ariko abakinnyi ba Kiyovu Sport bawukuraho batangira kuwuhererekanya mu kibuga hagati.

Umukino utangijwe na Rayon Sports saa 15h28'

Rayon Sports yari ambaye imyenda yayo isanzwe y’ubururu n’umweru mu gihe Kiyovu Sports yambaye imyenda y’umweru wiganje irimo imirongo y’ubururu.

Rayon Sports yatsinze umukino wa mbere mu itsinda Gasogi United 1-0 cya Sugira Ernest yakinaga ishaka gutsinda mukeba mu mukino wa kabiri ikagira amanota atandatu, mu gihe Kiyovu Sport yo yashakaga amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsindirwa i Rubavu na Rutsiro FC ibitego 2-1 baheruka gukina.



Umukino wa Kiyovu Sport na Rayon Sports wabereye kuri Stade Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND