Ni kenshi cyane bivugwa ko hari abantu banyara ku buriri mu gihe cy’ijoro bari kurota, hari n’abanyara ku buriri mu gihe bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, umuntu wese agira imiterere y’umubiri we.
Umukobwa bivugwa ko akora akazi ko
kwigurisha yahuye n’uruva gusenya akubitwa n’abasore bari bamuraranye azira
kuba yabanyariye mu ijoro baryamye. Amakuru avuga ko aba basore bamukubise
bamushinja kubaraza ahantu hatose mu
nkari no kunyarira matera yabo kandi ari umuntu mukuru.
Amashusho n’amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye birimo; Atinka, Zambianobserver, Faceofmala n’ibindi, berekanaga abasore barakaye bakubita umukobwa bararanye akabanyarira.
Amakuru ntabwo avuga neza niba uyu mukobwa
utatangajwe amazina n’inkomoko ye, yanyaye ku buriri ari mu nzozi cyangwa
se yari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Abasore babiri bari bariye karungu
bamukubita, bamutuka banamubwira amagambp mabi nk’ibintu byabababaje cyane.
TANGA IGITECYEREZO