RFL
Kigali

Kenya: Umushumba w’itorero ari kwiyamamariza kuba umudepite! Afite intego yo kuba umuyobozi w’abasinzi bafite icyerekezo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/05/2021 12:41
0


Umushumba Godfrey Migwi ukomoka muri Kenya yamaze gutangaza ko aziyamamariza kuba umudepite mu 2022 akaba afite intego yo kuba umuyobozi w’abasinzi bafite icyerekezo.




Godfrey Migwi ubu agaragara ku byapa mu mihanda hirya no hino muri iki gihugu. Iyi foto igaragaraho amazina ye n’agace yifuza guhagararira [Mathioya] mu matora y’abadepite azaba muri 2022 muri Kenya. Uyu mushumba nta shyaka runaka yatangaje abarizwamo, gusa yavuze ko ari umuyobozi w’abasinzi bafite icyerekezo.


Mu mihanda hirya no hino haragaragara ibyapa binini bigaragaza ko aziyamamaza mu 2022

Bishop Migwi mu minsi yashize yanenze iyubakwa ry’ibiraro byo mu mihanda adasize abayobozi batera inkunga ibi bikorwa remezo. Mu mezi make ashize yahamagariye Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya guhagarika guhatira abaturage gutanga amafaranga yo kubaka ibiraro.


Ibyapa biri hirya no hino

Yamusabye kujya agaragaza uko amafaranga abaturage batanga yakoreshejwe ndetse yongeraho ko akwiriye kubanza kubisobanurira abaturage bakabyumva bakumva n’icyo ibyo biraro bizabamarira.

Src: Pluselive.co.ke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND