RFL
Kigali

Donald Trump kubaho adatanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga byamunaniye! Yamaze kumurika ku mugaragaro urubuga rwe bwite

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/05/2021 12:36
0


Ni mu gihe uwahore ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump afungiwe gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter, Instagram n’izindi, ubu yamaze kumurika ku mugaragaro urubuga rwe azajya avugiraho ibyo ashaka abantu bakabibona.



Donald Trump kubera amagambo atari meza yatangazaga yifashishije imbuga nkoranyambaga, ibyaje kumuviramo gufungirwa amazi n'umuriro ku mbuga nkoranyambaga, kubaho adakoresha cyangwa ngo avuge ku mbuga nkoranyambaga ibyo yifuza bisa nk’ibyamugoye, ubu yatangije urubuga rwe rushya rw'itumanaho kugira ngo yongere abayoboke be ku murongo w’urwo rubuga.


Uru rubuga rwa Donald Trump yatangaje rwitwa "Straight From the Desk Of Donald Trumpmu gushaka uburyo bushya bwo gukwirakwiza ibitekerezo bye n'imyizerere ye. Uru rubuga rufite ubushobozi bwo kureka abafatabuguzi bagasangira ibyo yanditse ku rubuga rwa Twitter na Facebook, bikamufasha kuzenguruka imbuga nkoranyambaga biciye ku rubuga rwe "Straight From the Desk".

Abakoresha b’uru rubuga rushya rwa Dolad Trump, ntibazashobora gutanga ibitekerezo ku byo uwahoze ari Perezida wa Amerika yanditse ku rubuga rwe, ariko bazashobora kumufasha gukwirakwiza ubutumwa yaba yashyizeho. Umuvugizi wa Trump, Jason Miller, yagize ati: "Tuzagira amakuru y'inyongera kandi uru rubuga rushya rugiye kuba runini".


Uru rubuga rwa Donald Trump ruzamufasha gukwirakwiza ibyifuzo

Ntibiramenyekana niba Twitter cyangwa Facebook bizemerera abazikoresha gusangira inyandiko za Donald Trump zivuye ku rubuga rwe nk’uko BBC ibitangaza.  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND