Ni mu gihe uwahore ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump afungiwe gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter, Instagram n’izindi, ubu yamaze kumurika ku mugaragaro urubuga rwe azajya avugiraho ibyo ashaka abantu bakabibona.
Donald Trump kubera amagambo atari meza yatangazaga
yifashishije imbuga nkoranyambaga, ibyaje kumuviramo gufungirwa amazi n'umuriro ku mbuga nkoranyambaga, kubaho adakoresha cyangwa ngo avuge ku mbuga
nkoranyambaga ibyo yifuza bisa nk’ibyamugoye, ubu yatangije
urubuga rwe rushya rw'itumanaho kugira ngo yongere abayoboke be ku murongo w’urwo rubuga.
Uru
rubuga rwa Donald Trump yatangaje rwitwa "Straight From the Desk Of Donald Trump" mu
gushaka uburyo bushya bwo gukwirakwiza ibitekerezo bye n'imyizerere ye. Uru rubuga
rufite ubushobozi bwo kureka abafatabuguzi bagasangira ibyo yanditse ku rubuga
rwa Twitter na Facebook, bikamufasha kuzenguruka imbuga nkoranyambaga biciye ku rubuga rwe "Straight From the Desk".
Abakoresha b’uru rubuga rushya rwa Dolad
Trump, ntibazashobora gutanga
ibitekerezo ku byo uwahoze ari Perezida wa Amerika yanditse ku rubuga rwe, ariko bazashobora
kumufasha gukwirakwiza ubutumwa yaba yashyizeho. Umuvugizi
wa Trump, Jason Miller, yagize ati: "Tuzagira amakuru y'inyongera kandi uru rubuga rushya rugiye
kuba runini".
Uru rubuga rwa Donald Trump ruzamufasha gukwirakwiza ibyifuzo
Ntibiramenyekana niba
Twitter cyangwa Facebook bizemerera abazikoresha gusangira inyandiko za Donald Trump zivuye ku rubuga rwe
nk’uko BBC ibitangaza.
TANGA IGITECYEREZO