RFL
Kigali

Meddy yahawe icyubahiro na Otile Brown nyuma y'uko indirimbo “Dusuma” bahuriyemo yesheje agahigo muri Kenya

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/05/2021 11:25
0


Umuhanzi Otile Brown yahaye icyubahiro Meddy nyuma yo kwesa agahigo akagira indirimbo ebyiri zarebwe kurusha izindi kuri Youtube muri Kenya. Iyoboye ni iyitwa “Dusuma” ari nayo yatumye aha uyu muhanzi icyubahiro.



Otile Brown ni we muhanzi wahize abandi mu kugira indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube muri Kenya. Aka gahigo yakagezeho kubera indirimbo “Dusuma” yakoranye na Meddy ndetse n’iyitwa “Chaguo la Moyo” yahuriyemo n’umuhanzikazi Sanaipei Tande.



Otile yashimiye Meddy

Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 5 Mata 2018 ikaba imaze kurebwa na 25,801,370. naho “Dusuma” yo yagiye hanze tariki 17 Kamena 2020 kugeza ubu imaze kurebwa na 26,329,208 akaba ariyo iza ku mwanya wa mbere mu zarebwe cyane kuri Youtube muri iki gihugu.



Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya Instagram yahaye icyubahiro Meddy na Sanaipei abashimira yivuye inyuma. Yagize ati ”1 & 2 mu zarebwe cyane muri 254 ??????. Mwarakoze abami n’abamikazi @meddyonly @sanaipei. Yakomeje ashimira abakunzi b’umuziki we bamubaye hafi agaragaza ko nabo babigizemo uruhare.


'Dusuma' ya Meddy na Otile yarakunzwe cyane muri Kenya

Jacob Obunga ukoresha izina rya Otile Brown mu muziki mu 2020 yaciye agahigo ko kugira indirimbo zakurikiranwe cyane ku rubuga rucuruza umuziki rwitwa Boomplay. Album ye ‘Just in Love’, yashyize hanze muri Kamena umwaka ushize iri mu zakunwe cyane muri Kenya.


REBA HANO INDIRMBO DUSUMA YA MEDDY NA OTILE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND