RFL
Kigali

Brian izina ry’umusore witonda mbere yo kuvuga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2021 9:25
0


Menya aho izina Brian ryavuye nicyo risobanura.



Izina Brian, risobanura "umunyembaraga cyangwa umunyacyubahiro". Rituruka mu rurimi rwa Irish rihabwa umwana w’umuhungu, iyo ari umukobwa bamwita Brianne.

Bamwe bandika Brian cyangwa Bryan bitewe n'ururimi rivuzwemo.

Bimwe mu biranga ba Brian

Brian ni umuhanga aho ava akagera uzasanga azi ibintu, avuga ibintu by’ingenzi ntabwo apfa kuvuga ibyo abonye.

Ni umuntu buri wese agirira icyizere akaba yamusangiza ubuzima atagombye kuba yari asanzwe amuzi.

Ni umusore w’uburanga, uhora acyeye, uzi gusetsa kandi w’igikundiro.

Ni umuntu wita ku bandi akaboneka igihe bamwitabaje uko ikibazo cyaba kimeze kose.

Iyo ari umuyobozi, Brian abonera umwanya buri muntu wese kandi akamugeraho akamwumva akanamufasha.

Ikintu cyose akoze, agishyiramo umwete n’imbaraga niba ari icyiza agikora cyane kandi niyo ari kibi nabwo nuko.

Akunda kugaragara, kwitabwaho no gushimimwa n’abandi.

Ku bijyanye n’urukundo, arafuha umuntu bakundana ntaba yifuza kumubonana n’abandi kuko birabateranya.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND