RFL
Kigali

P Diddy amaze guhindura amazina inshuro eshanu! Ubu noneho izina ‘Love’ ryamaze kujya ku byangombwa bye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/05/2021 18:47
0


Ni kenshi uzumva umuhanzi ahindura amazina rimwe na rimwe bigakunda rigafata ubundi bikanga. Umuraperi akaba icyamamare ku isi, P Diddy, yamaze kwerekana ko izina yakomeje kwiyita rya ‘Love’ ryamaze kwemezwa na Leta rikinjira no mu byangombwa bye.



Uyu muraperi w'imyaka 51 yatangaje ko azahindura izina rye ryo hagati akava kuri "John" akitwa "Love", byaje kwemerwa neza ubwo yashyiraga ifoto y’icyangombwa cye cyo gutwara ibinyabiziga ku rukuta rwe rwa Instagram yemeza ko amazina yahindutse akava ku izina ‘John’ rigasimburwa na ‘Love.


Amazina ye yahindutse, ubu P Diddy witwaga ‘Sean John Combs’, ubu yitwa ‘Sean Love Combs’. Hafi yimyaka ibiri mbere yo gutanga icyifuzo ko azahindura izina akitwa ‘Love’ benshi bumvaga ari urwenya ari gutera, ntibabyumvaga niko gusaba abantu gukomeza kumuhamagara amazina ye yose bazi. 

Mu mashusho yafatiwe ku mucanga yagaragaye kuri Twitter y’uyu muhanzi bigafatwa nk’urwenya, ati: "Mfite amakuru akomeye, akomeye cyane. Nagiye nsenga maze mfata umwanzuro, nzi ko bishobora guteza akaga ariko mumenye ko nahisemo kongera guhindura izina ryanjye, gusa ntabwo ndi uwo nariwe mbere. Ndi ikindi kintu gitandukanye. Izina ryanjye rishya rero ni ‘Love’.


Uyu muraperi ahinduye amazina ubugira inshuro ya 5, yabanje kumenyekana kuri ‘Puff Daddy’ nyuma aba ‘P’, aba Diddy, nyuma nanone gato arabihuza aba ‘P Diddy’, byongeye gutungurana yitwa ‘Puffy’, ubu noneho akazina ‘Love’ azajya agakoreha kuri Stage.

 Izina' Love' ryamaze kujya ku byangombwa bya P Diddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND