RFL
Kigali

Gogo wamamaye mu ndirimbo 'Ndahari' agiye kurushinga n'umusore bamaze imyaka 2 bakundana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2021 15:47
0


Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Uwamahoro Gloria uzwi nka Gogo, agiye kurushinga mu minsi micye iri imbere. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Ndahari' yamwinjiye neza mu muziki, n'izindi yakoze nyuma yaho zikakirwa neza nka; Akira, Nturakizwa, Icyo nifuza, Urihariye, Muremyi Ft J Christian Irimbere, n'izindi.



Gogo yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2006 muri Worship team yo ku ishuri yigagaho, gusa izina rye nk'umuhanzikazi ryatangiye kumenyekana mu muziki wa Gospel mu mwaka wa 2013 ubwo yegukanaga igikombe mu irushanwa rya Groove Award mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (New Artist of the year). Icyo gihe uyu muhanzikazi yabarizwaga mu biganza bya Moriah Entertainment Group. 

Icyo gikombe yahawe cyamuharuriye inzira, indirimbo zose akoze zikakirwa neza cyane. Ubwo yigaga muri Kaminuza (KIST), yabaye nk'ucogoye muri muzika, gusa aho asoreje amasomo ye, akajya akora indirimbo uko ashobojwe. Zimwe mu ndirimbo ze na n'ubu zikiri mu mitwe ya benshi ni 'Ndahari' yatangiriye ari nayo abantu benshi bamuziho, 'Akira' yakoze ashima Imana yamufashje gusoza Kaminuza, na 'Muremyi' aherutse gukorana na J Christian Irimbere.

Kuri ubu amakuru mashya kuri uyu muhanzikazi ni uko agiye kurushinga. Umusore witwa Herve bagiye kwambikana impeta y'urudashira, bamaze imyaka ibiri bakundana nk'uko Gogo yabihamirije InyaRwanda.com, ati "Tumaranye imyaka ibiri. Ibyo mukundira ni byinshi". Ubukwe bwa Herve na Gogo burabura iminsi micye cyabe bukaba dore ko tariki 29/05/2021 ari bwo bazasezerana imbere y'Imana.

Umuramyi Gogo yamenyekanye mu ndirimbo 'Ndahari' n'izindi 

Gogo agiye gukora ubukwe n'umusore witwa Herve yagabiye umutima we


Mu 2013 ni bwo Gogo yagukanye igikombe cya Groove Award

REBA HANO INDIRIMBO 'AKIRA' YA GOGO


REBA 'MUREMYI' INDIRIMBO NSHYA YA GOGO FT CHRISTIAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND