RFL
Kigali

MTN Rwanda yinjiye ku Isoko ry'imari n'imigabane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/05/2021 14:12
0


MTN Rwanda Cell PLC (MTN Rwanda) kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021 yaciye agahigo ko kuba ikigo cy'Itumanaho mu Rwanda cya mbere cyashyizwe ku rutonde rw'ibigo biri ku isoko ry'imari n'imigabane, Rwanda Stock Exchange (RSE).



Nyuma y'uko MTN Rwanda imaze iminsi micye yerekanye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Mobile Money, Chantal Kagame, kuri ubu yaciye agahigo ko kuba sosiyete y'itumanaho ya mbere mu Rwanda igiye ku Isoko ry'imari n'imigabane (RSE).

Tariki 04/05/2021 ni bwo MTN Rwanda yerekanye Crystal Telecom Limited nk'ikigo kiri mu bafite imigabane ingana na 20% muri MTN Rwanda - iyi migabane Crystal Telecom ikaba yahise iyishyira ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (RSE). MTN Rwanda yashyize ku isoko imigabane 1,350,886,600, umugabane umwe ukaba ugura 269 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi yagize icyo abitangazaho aho yagize ati "Dutewe ishema kuba ikigo cy'itumanaho cya mbere mu Rwanda gishyizwe ku rutonde rw'ibigo biri ku isoko ry'imari n'imigabane. Turangajwe imbere no gukomeza kwagura ibikorwa byacu bigakomeza guteza imbere ubukungu bw'igihugu".

Mitwa Ng'ambi yakomeje avuga ko bishimiye intambwe MTN Rwanda yateye nyuma y'imyaka 23 imaze ikorera mu Rwanda. Yagize ati "Turashimira abakiriya bacu, abafatanyabikorwa bacu n'abanyamigabane bacu. Gushyirwa ku isoko ry'imigabane ni ibintu by'ingirakamaro kuri twe bigiye kudufasha kwagura ibikorwa byacu".

Ralph Mupita Umuyobozi Mukuru wa MTN Group nawe yishimiye intambwe MTN Rwanda yateye agira ati ''Kwinjira ku isoko ry'imari n'imigabane birafasha ishoramari mu Rwanda binadufungurire imiryango inyuma y'imipaka y'igihugu".

Umuyobozi Mukuru w'isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (RSE), Celestin Rwabukumba na we yagize ati ''MTN Rwanda igiye ku isoko ry'imari n'imigabane mu gihe ikigo cya Rwanda Stock Exchange kiri kwizihiza imyaka 10 kimaze gikora. Kuba MTN yinjiye muri RSE bizatuma n'ibindi bigo byikorera nabyo byinjira ku isoko ry'imari n'imigabane yaba ari ibikorera mu gihugu no hanze yacyo".


Mitwa Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yishimiye cyane intambwe iki kigo giteye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND