RFL
Kigali

Zambia: Umuhanzi nyarwanda Dusabimana Ignace ukataje mu muziki wa Gospel yashyize hanze indirimbo nshya yise 'The Way'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2021 12:23
1


Dusabimana Ignace ni umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cya Zambia mu mujyi wa Lusaka, watangiriye muzika mu muziki usanzwe ariko ubu akaba ari gukora umuziki usingiza Imana aho agejeje indirimbo eshanu zirimo n'inshya aherutse gushyira hanze yise 'The way'.



Ignace Dusabimana w'imyaka 33 y'amavuko, asengera mu itorero ryitwa Fpcz Rahoboth ballaston ryo muri Zambia. Iyo asobanura urugendo rwe mu muziki agira ati "Natangiye muzika muri 2005 bivuze ngo maze imyaka isanga16 nkora umuziki. Hari indirimbo zirenga icum (10)i nakoranye na international crew ntarakira agakiza, gusa kugeza ubu nkaba mfite indirimbo eshantu (5) zanjye za Gospel".


Ignace arangamiye kugeza muzika ye i mahanga 

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu muhanzi yavuze ko mu bihangano bye, yibanda ku butumwa bushishikariza abantu kuba abana b'Imana b'ukuri. Aheruka mu Rwanda mu 2014 akaba ateganya kuhagaruka mu 2022. Umuhanzi w'ikitegererezo kuri we ni Donnie, umunyamerika ukora muzika ya Gospel. Intego afite mu muziki, ayivuga muri aya magambo "Gahunda mfite ni iyo kugeza muzika yanjye ku rwego mpuzamahanga".

Indirimbo nshya Ignace aheruka gukora yitwa 'The way', ikaba yarakorewe muri Run-it record ikorwa na Producer DJ Kasi. Ati "Ifite ubutumwa buhumuriza bukanashishikariza abantu gusenga". Avuga ko yatangiye gukora muzika mu buryo bw'umwuga, ati "Ni byo umuziki wanjye nawugize umwuga kandi narabitangiye nkaba mfite intumbero yo kuyobora benshi mu kuri kw'ijambo ry'Imana".


Ignace Dusabimana yakoze indirimbo 'The way' yibutsa abantu ko Yesu ashoboye

REBA HANO 'THE WAY' INDIRIMBO NSHYA YA IGNACE DUSABIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mather2 years ago
    Dushimiyimana komerezaho imbaraga namavuta no kwaguka .AMEN





Inyarwanda BACKGROUND