RFL
Kigali

Nta muhanzi ushobora kurenga Gatuna adafite umujyanama - Muyoboke akomoza ku kagambane yagiriwe kuri Charly&Nina bijejwe ibitangaza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2021 11:57
1


Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda, yatangaje ko nta muhanzi wo mu Rwanda ushobora gukora umuziki ukarenga imipaka adafite amaboko amwunganira. Ni ibintu ahuza no kuba Charly&Nina baratandukanye bagasubira inyuma kuko ibyo bari bizejwe ahandi batabibonye.



Yabitangaje mu ijoro rya tariki 01 Gicurasi 2021 mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’ Bad Rama yasobanuyemo birambuye iby’isezera ry’abahanzi muri The Mane, uko yagambaniwe, icyo yicuza mu gihe amaze mu muziki n’urukundo rwe na Marina.

Muyoboke yakiriwe muri iki kiganiro cyari kigenewe abanyamakuru kubera ko yari yabisabye mbere, avuga ko hari icyo ashaka kuvuga ku kuba abahanzi bavuye muri The Mane n’icyo atekereza cyakorwa mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Ibitekerezo by’uyu mugabo wabaye Umunyamakuru byongereye imbaraga n’akanyabugabo mugenzi we Bad Rama wari ufite ibibazo byinshi byo gusubiza Abanyamakuru n’ibindi byacaga ahatangirwa ibitekerezo kuri Instagram.

Muyoboke yavuze ko yamenyanye na Bad Rama mu 2005, umwe abanira neza undi mu muziki, anagaruka ku gihe Bad Rama yamubwiriye ko agiye gutangira gufasha abahanzi. Icyo gihe yari yajyanye na Charly&Nina kuririmba i Burayi.

Yavuze ko atavuga ku byigeze kuvugwa ko Nina akundana na Bad Rama, ahubwo yitaye cyane ku kuvuga akamaro ka Bad Rama mu muziki w’u Rwanda.

Muyoboke yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda badatekereza kabiri mbere yo kuva muri Label iba imaze kubahindurira ubuzima mu gihe gito. Avuga ko ari ikibazo buri wese yakwiriye kwibaza, ku gituma umuhanzi ava muri Label iyo amaze kugira aho agera.

Yatanze urugero avuga ko Charly&Nina bamusezeyeho akiva mu Burundi, ababaza niba babitekereje kabiri barabimwemerera, abaha andi masaha macye yo kongera kubitekerezaho, abakobwa bakomeza gushikama ku cyemezo bafashe.

Muyoboke avuga ko Charly&Nina basezeye muri Decent Entertainment yashinze bahanze amaso Kiwundo, anameza ko ubuyobozi bwa Kiwundo icyo gihe bwamuhamagaye bamushakaho ubujyanama n'umwanzuro mu gusinyisha aba bakobwa hanyuma ngo haza kuba impungenge z’uko uko basezeye muri Decent Entertainment ari nako basezera muri Kiwundo.

Ati "Hajya ko mwavugaga ngo hari aho mushaka kugera, barihe? Nasubije itangazamakuru nti 'ibi bibaye birantunguye' mvuye mu Burundi ngeze aha dore ibibaye birantunguye'.

Akomeza ati “Bagenda, bavuga ngo bagiye kujya muri Kiwundo, Kiwundo yarabyigaramye. Ariko bitari byafata umuriro byari bimeze neza na Kiwundo. Babwiwe ko bagomba guhabwa amafaranga n'umwe mu bo twiriranwa. Avuga ati 'Kiwundo igiye kubahereza miliyoni mirongo. Izo kontaro twarazibonye...."

"Mu ijambo na Kiwundo yambajije ati 'ariko se ubundi reka nkubaze aba bakobwa baramutse baje bakava iwawe baje gutya njye nabakiramo." Iyo avuga ku ndunduro y'imikoranire ye na Charly&Nina agaragaza ko wari umwanzuro wuzuyemo akagambane k'abahoze ari inshuti ze za hafi. 

Avuga ko ibyagejeje ku ndunduro y’imikoranire ye n’aba bakobwa nk’ibintu yibuka nk’ibyabaye ejo kandi atari ibintu ashobora kwibagirwa ejo cyangwa ejo bundi.

Muyoboke na Bad Rama basa n’abahuriye ku cyo bita ‘gufasha nyuma ugatabwa mu nama n’uwo wafashije’. Muyoboke avuga ko hafi 99.9% by’abahanzi bo mu Rwanda ari bo bishakira abajyanama.

Uyu mugabo avuga ko Decent Entertainment yakoreye indirimbo zikomeye Charly&Nina batarongera gukora kuva batandukana. Ashimangira ko nta muhanzi wo mu Rwanda ushobora gukora umuziki ukarenga i Gatuna adafite umujyanama.

Ati “Abahanzi baragerageje kwifasha, ariko nta muhanzi udafite umujyanama ushobora kurenga uyu mupaka w’u Rwanda. Azagarukira Kamembe, agende agarukira ka Gitumba, agarukire Gatuna. Ntabwo azarenga. Nanarenga, ntabwo azarenga i Kabare cyangwa Ngara cyangwa i Bujumbura. Kubera iki? Kubera ko akeneye ubufasha.”

Muyoboke yavuze ko abahanzi bagiye batwara Primus Guma Guma Super Stars babaga bafite abajyanama babashyigikiye.

Muyoboke avuga ko mu Rwanda nta ‘Label’ ihari kuko abari mu nzira yo kugira Label ari The Mane. Ati “Sindabyemera mu Rwanda ko hari Label. Hari ibyenda gusa na zo ariko naho turagera. Kuko Diamond afite Label ariko nizera neza ko Bad ari umwe mu bantu bari batangiye kugaragaza cyangwa bagaragaza.”

Muyoboke yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Charly&Nina umuziki wabo wasubiye inyuma kubera ko nta bantu babafasha babonye 

Muyoboke yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kwigira ku bo mu mahanga bakomezanya urugendo na Label








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Longata2 years ago
    Dj matiku niwe ubiri inyuma yo gusubira inyuma kwa chary na nina,yigize ngo aziranye nibikomerezwa mu muziki Uganda none dore....





Inyarwanda BACKGROUND