RFL
Kigali

Ni kuki umuntu wese ategetswe kurya byibuze pomme imwe ku munsi?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/05/2021 11:21
0


“Pome imwe ku munsi ikurinda kugana kwa muganga”, iyi ni imvugo ikoreshwa cyane, mu cyongereza bavuga “one apple a day, keeps the doctor away”. Ese waba uzi impamvu pome ari ingirakamaro ku buzima bwacu bwa buri munsi?



Impamvu 7 ugomba kurya pome 1 buri munsi

1. Irinda umuvuduko ukabije w’amaraso

Pomme zikungahaye cyane kuri potasiyumu, iziha ubushobozi bwo kuringaniza umuvuduko w’amaraso. Mu gihe amaraso atembera neza mu mubiri, bishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa na stroke.

2. Pomme ituma umutima ukora neza

Kubera ibisukura n’ibisohora uburozi mu mubiri biboneka mu rubuto rwa pome, bigirira akamaro gakomeye umutima, birinda ububyimbirwe mu mubiri ndetse bikarinda ko cholesterol mbi yaba nyinshi mu maraso. Fibres ziyenga ziboneka mu mbuto za pome zifasha mu kugabanya urugero rwa cholesterol mbi.

3.Pomme yongera ubudahangarwa

Zikungahaye ku kinyabutabire cyitwa quercetin. Quercetin ifasha mu kongera no gukomeza urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri, cyane cyane mu gihe ufite stress.

4.Pomme ifasha mu kugabanya ibiro

Si intungamubiri gusa zibonekamo kuko inafasha mu kugabanya ibiro. Pome zishobora kukumara inzara kandi zirimo calories nke, bityo bikaba byakurinda kurya byinshi udakeneye ahubwo bigafasha mu kugabanya ibiro.

5. Ifasha mu kurinda indwara ya diyabete

Pectin iboneka muri pome (cyane cyane mu gishishwa), ifasha mu gutanga galacturonic acid, uko iyi aside iboneka mu mubiri, ni ko ukenera insulin nke mu mikorere y’umubiri. Ibi bishobora gufasha cyane abarwayi ba diyabete.

6.Pomme zirinda kanseri

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ibinyabutabire triterpenoids, biboneka cyane mu gishishwa cya pome bifasha ubushobozi bwo kurinda uturemangingo twa kanseri gukura, cyane cyane ku mwijima, amabere ndetse n’amara. Bityo bikaba birinze ubwoko bw’izo kanseri.

7.Ifasha mu kurinda amagufa kwangirika

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’abafaransa bwagaragaje ko ikinyabutabire, phloridzin kibonekamo gifasha mu gukomeza amagufa. Phloridzin irinda abagore bageze mu gihe cyo gucura indwara ya osteoporosis, irangwa no kwangirika kw’amagufa. Habonekamo kandi ikinyabutabire cya boron, gifasha mu gukomeza amagufa.

Izi nizo mpamvu z’ingenzi wagakwiye kurya pome imwe byibuze buri munsi.

Src:www.healthline.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND