RFL
Kigali

Phil Peter yateguje abakunzi b’umuziki Album ye ya mbere nyuma yo gusohora indirimbo yitwa 'Amata' yafatanyije na Social Mula-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/05/2021 11:32
0


Phil Peter umaze kwandika izina mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ni umunyamakuru wa Isibo Tv, umu Dj uri mu bakomeye mu Rwanda, umushyushyarugamba w'umuhanga akaba n’umuhanzi unabimazemo igihe kinini kubera urukundo rw’abatari bake bakomeza kumwereka umunsi ku wundi.



Phil Peter yamaze gushyira hanze indirimbo ahuriyemo na Social Mula bise 'Amata'. Mu masaha 21 imaze kuri Youtube imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 33 n’ibitekerezo biyiriho bikaba birenga 300, ibintu bigaragara neza ko iyi ndirimbo yakunzwe.

Ku bijyanye n’uburyo abantu batandukanye bashimye imirapire ya Phil Peter, yavuze ko atavuga ko atari abimenyereweho kubera ko iriya ari ndirimbo ya gatatu akozemo mu buryo bugaragara kubera ko yabanje gukora 'Akuka' nyuma yaho akora 'Bombe', rero ibintu byo kurapa nko gushyushya indirimbo ari byo akora nk’umu Dj. Kuba umushyushyarugamba (Mc) ni ibintu asanzwe akora. Yavuze ko kuba abantu bishimiye imirapire ye, byamukoze ku mutima. 


Phil Peter yateguje umuzingo [Album] ye yambere

Abantu benshi kandi bakomeje kwibaza niba Phil Peter azakomeza kubakorera indirimbo ze bwite anarapa nk’uko yabikoze muri iyi ndirimbo n’uburyo yayigiyemo neza abenshi bakunze kwita kugwa muri [Beat]. Yavuze ko azakomeza gukora umuziki nk’umu Dj, azakomeza gufatanya n’abahanzi kandi ibyiza biri imbere kubera ko indirimbo nyinshi zihari zibategereje kandi azakomeza kubakorera ibyiza bibanyura.

Phil Peter kandi yakomoje no ku muzingo ari gutegura aho yavuze ko ubu ngubu aho ibintu bigeze icyo ari kurebaho ari umuzingo [Album] kubera ko indirimbo zo azifite zihagije agomba guha abanyarwanda. Yagize ati "Ndi kureba uburyo nakora umuzingo [Album] igisigaye ni ugufata icyemezo nkareba niba indirimbo zihagije ku buryo nakora umuzingo [Album] cyangwa se hari ubundi buryo nakoresha kubera ko indirimbo zo zihari".

Uyu munyamakuru kandi yakomeje asaba abanyarwanda gushyigikira abahanzi nyarwanda by’umwihariko aba Dj nk’umwuga we dore ko ngo batanorohewe muri ibi bihe bakabatera ingabo mu bitugu akabereka ibyo ashoboye kandi ko azakomeza kubakorera ibintu byiza bizabashimisha.


Phil Peter Na Social Mulla mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Amata'

Yagize ati "Icyo nasaba abanyarwanda ni ugushyigikira abahanzi nyarwanda kubera ko bari mu bihe bigoranye by’umwihariko twebwe aba Djz turi mu bihe bitoroshe gusa bidutera imbaraga zo gukora ibindi bihangano". Phil Peter kuri ubu afite indirimbo eshatu harimo iyitwa Akuka, Bombe n’iyingiyi nshya yitwa Amata, zose akaba azihuriyemo n’abahanzi batandukanye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PHIL PETER









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND