RFL
Kigali

Yari bube Visi Perezida wa Amerika: Amateka ya Melinda Gates, umuhanga muri mudasobwa wamaze gutandukana n'umuherwe Bill Gates

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/05/2021 13:09
0


Mu masaha macye ashize ni bwo hamenyekanye gutandukana kw'umuherwe Bill Gates n'umugore we Melinda Gates umuhanga kuva mu bwana mu bijyanye n'ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa. Aba bombi bakaba bari bamaranye imyaka 34 mu munyenga w'urukundo n'imyaka 27 babana nk'umugore n'umugabo guhera mu 1994.



Melinda Ann Gates yavutse kuwa 15 Kanama 1964, uyu munyamerikakazi akaba ari wa muntu ukora ibikorwa bifitiye akamaro rubanda nyamwinshi. Akaba yaranahoze ari umuyobozi mukuru wa kompanyi karundura mu by'ikoranabuhanga ya Microsoft.

Mu mwaka wa 2000 afatanije n'umugabo we umuherwe akaba n'umuvumbuzi mu by'ikoranabuhanga batangije ikigega bakitirira amazina yabo ikigega gifasha imiryango kuva icyo gihe hirya no ku isi.

Mu mwaka wa 2015 iki kigega cyatowe nk'icya mbere gikomeye mu biriho ku isi bifasha abatishoboye. Binyuze kandi muri ikigega uyu mugore akaba yarabashije gutanga ubufasha bwafashije mu kubonera virusi ica intege imikorere y'umubiri wa muntu yari yiganje cyane muri Africa.Uyu mugore akaba kandi kugeza ubu ari mu bayoboye urutonde rw'ikinyamakuru cya Forbes rw'abagore b'abanyembaraga bavuga rikijyana mu isi yose.

Avukira mu Leta ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace kitwa Dallas. Ni umwana wa kabiri mu bana bane ba Raymond Joseph French Jr umwenjeniyeri karahabutaka mu bijyanye n’ibiguruka mu kirere ni ukuvuga indege n'ibyogajuru na Elaine Agnes Amerland.

Avuka mu muryango w'abana bane babiri n'abakobwa nawe arimo abandi ni abahungu ari nabo bamukurikira. Melinda asengera mu idini Gatolika akaba yarize amashuri abanza mu kigo cya St Monika ku myaka 14. Se na mwarimu we batangiye kumwigisha ibijyanye no gukoresha mudasobwa akiri muto, ahera ku yitwa Apple II imwe mu za mbere zakozwe mu isi ni naho yatangiriye gukunda ibijyanye n'ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa.

Amashuri ye yisumbuye yayasoreje mu gace yavukiyemo mu mwaka wa 1982 mu ishuri rya URSULINE Academy, ahita anahabwa izina ry'igiciro ry'ikimenyetso cy'umunyeshuri usoje ari ntagereranwa mu buhanga rya Valedictorian.

Iri zina rikoreshwa cyane mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Philipine, Australia, Canada n'u Bugereki ku banyeshuri baba bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, akarihabwa nk'umudari mu birori byo gushyira akadomo ku rugendo rw'icyo cyiciro cy'amasomo.

Afite impamyabumenyi yabonye mu mwaka wa 1986 mu bijyanye na Siyannsi ishingiye kuri mudasobwa ikanajyanirana n'ubukungu (Computer Science and Economic) yakuye muri kaminuza ya Duke. Akagira kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye mu ishuri ryigisha ibijyanye n'ubucuruzi rya Fuqua.

Yiga muri kaminuza kandi akaba yari umwe bagize urugaga rw'abagore rwitwa Alpha Theta umuryango washinzwe mu mwaka wa 1870 ugamije ibikorwa by'urukundo. Akazi ka mbere uyu mugore yakoze kari ako guhugura abana mu bijyanye n'amasomo y'imibare na mudasobwa.

Nyuma yaje kwinjira mu kazi muri Microsoft akora nk'ushinzwe ibijyanye n'ibikorwa byo kwamamaza ibikorwa bishya bya Microsoftbirimo Cinemania, Encarta, Publisher, Microsoft Bob, Money, Works na Word. Yaje gukora ku mushinga wamamaye cyane wa Microsoft witwa Expedia w'ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.

Byaje gutuma ahita agirirwa icyizere agirwa na Bill Gates Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amakuru muri Microsoft umwanya yagiyeho kuva mu mwaka 1990 kugera 1996. Bikavugwa ko agiye gukurikirana inshingano z'urugo.

Uyu mugore yamenyanye na Bill Gate mu mwaka wa 1987 muri Leta ya Newyork maze mu mwaka wa 1994 baza gushyingiranwa mu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye bubera ku kirwa Hawai mu gace ka Lanai.Bafitanye abana batatu, abakobwa babiri ari bo Jennifer na Phoebe ndetse n'umuhungu umwe witwa Rory, bose ku mazina yabo hiyongeraho izina ry'umuryango ruranginwa rya Gates.

Umuryango w'aba bombi ukaba utuye mu muturirwa w'akataraboneka uzwi nka Xanadu 2.0 wubatswe mu buryo burimo ikoranabuhanga ryo ku rwengo rwo hejuru ku busobutari buto habe namba bugera kuri metero kare 6,100 muri Leta ya Washington.Ndeste hari n'ahandi bafite hatandukanye harimo no muri Leta ya California.

Ababombi kandi Melinda na Bill Gates bakaba mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yegukanwe na Perezida Donald Trump, iyo aza gutwarwa na Hillary Clinton bari mu bagombaga kugirwa Visi Perezida n'amatora ya 2016.

Mu masaha macye ashize nyuma y'imyaka igera kuri 27 bemeranije kubana n'imyaka 34 bari mu rukundo, batangaje bagomba gutandukana kuko batagishoboye gukomeza kubana.Uyu muryango wagiye ubona ibihembo bitandukanye aho mu 2002 bahawe igihembo cy'umuryango ukora ibikorwa bifitiye rubanda nyamwinshi akamaro mu bihembo byitiriwe Jefferson.

Mu wa 2005 bahawe igihembo cy'umuryango w'umwaka kuwa 04 Werurwe 2006 hashingiwe ku bikorwa by'urukundo bakora, bahawe igihembo cyitiriwe igikomangoma Asturias cyo mu bwami bwa ‘Spain’. Mu 2006 nabwo bakiriye ibihembo bya Aztee Eagle bahawe ku bw'ibikorwa byabo ntagereranwa mu guteza imbere imbaga nyamwinshi mu bijyanye n'ubuzima hamwe n'uburezi.

Muri Gicurasi mu mwaka wa 2006 Melinda yahawe ishimwe ry'icyubahiro rishingiye ku guteza imbere imibereho y'umwana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku isi yose. Yahawe kandi impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro mu bijyanye n'ubuvuzi na Kaminzuza ya Karolinska yo muri Swede hari mu mwaka wa 2007.

Mu mwaka wa 2009 we n'umugabo we bongewe indi impamyabumenyi y'ikirenga na Kaminuza ikomeye ya Cambridge. Amafaranga yabo agera kuri miliyoni 210 z'amadorali batanze mu 2000 yarihiye abanyeshuri batari bacye.

Mu mwaka wa 2013 kaminuza ya Duke yamuhaye impamyabumenyi y'ikirenga mu birebana n'ubumuntu. Ikinyamakuru Forbes gikomeye gikora intonde z'abaherwe n'abandi bantu bafite uduhigo tunyuranyecyagiye kimushyira ku rutonde rw'abagore b'ikomerezwa bavuga rijyana.

Mu 2013, 2014, 2015 na 2017 yari ku mwanya wa 3 mu bagore ijana b'abanyembaraga ku isi ya Rurema. Mu 2012 na 2016 yaje ku mwanya wa 4, 2021 ku mwanya wa 5 na 2011, 2018, 2019 ku mwanya wa 6.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND