RFL
Kigali

Umunsi wa 2 wa shampiyona uduhishiye iki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/05/2021 9:54
0


Shampiyona y'ikiciro cya mbere iraza gukomeza As Kigali icakirana na Police FC.



Amakipe atandukanye agomba kumanuka mu kibuga ashaka amanota 3 ya mbere izindi zishaka kugumya gutsinda.

Sunrise yanganyije na Mukura irakira Marine yatsindiwe iwayo umukino ufungura shampiyona. 2019 ubwo Sunrise iheruka kwakira Marine banganyije igitego 1-1. Marine igomba nibura gushaka inota rimwe kugira ngo igume mu irushanwa kandi ifite icyizere cyo kuzamuka mu makipe 2 ya mbere.

Undi mukino uri mu itsinda D Mukura iraba yasuye Espoir FC hakurya y'ishyamba. Umukino ufungura shampiyona Mukura yakiriye, yananiwe gutsinda mu gihe Espoir FC yagiye gutsindira Marine iwayo igitego cyo mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Sadick Soulley.


As Kigali na Police niwo mukino w' umunsi

Mu itsinda C As Kigali irakira Police FC ari nawo mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona.Amakipe yombi yinjije ibitego 9 mu mikino iheruka kuko Police yatsinze Etincelles ibitego 5-1 As Kigali inyagira Musanze FC ibitego 4-2.

Police n'ubwo iribube yasuye ariko iraba ikiniye kuri sitade Amahoro inshuro 2 zikurikiranya mu gihe As Kigali ubwatsi bw'i Remera itabumenyereye. Amakipe 2 yatsinzwe imikino ibanza araza guhurira i Gisenyi Etincelles yakira Musanze FC. Seniga agomba gushaka amanota 3 akikura ku ntebe ishyushye, kandi Etincelles iheruka gutandukana n'umutoza mu kuri ibihe irimo byafasha Musanze kwigaragaza.

Imikino yose iri ku isaha ya sa Cyenda (15:00pm), mu gihe indi mikino izaba ku munsi wejo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND