Mu bihugu bitandukanye hari abanyeshuri biga muri za Kaminuza baba batunzwe n’amafaranga Leta ibagenera, bayabura bakagorwa n’ubuzima, gusa biba bigoye kwiyumvisha uburyo umunyeshuri yasonza agapfa nk’uko uwitwa Joel Nindorera wigaga muri Kaminuza y’u Burundi aherutse kwitaba Imana bikavugwa ko yahitanwe n’inzara kubera gutinda kwa Buruse
Amakuru avuga ko uyu musore w’umunyeshuri yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 21
Mata 2021, akaba yigaga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Burundi mu ishami ryo mu kigo
giherereye ahitwa Mutaga. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Jimberemagazine avuga ko
abanyeshuri bashonje cyane bakamara amezi 6 badahabwa Buruse.
Joel Nindorera witabye Imana wigaga muri Kaminuza bivugwa ko yishwe n'inzara
Uyu munyeshuri witabye Imana bikavugwa
ko azize inzara, ngo ntiyari kubona amafaranga amutunga ava mu muryango
we kuko ukennye. N'ubwo haba hari indwara yamuhitanye nabwo ntiyari kubasha
kwivuza kubera ubukene bukabije mu muryango we.
Jean Claude Ndenzako Karerwa Umuyobozi mu biro by'umukuru w'igihugu ahakana ko Joel yishwe n'inzara
Uru rupfu rwavugishije abatari bake inkuru ihita igera mu biro by’Umukuru w'Igihugu, gusa Leta y'u Burundi yahakana aya makuru avugwa ko Joel yishwe n’inzara, bati "Joël ntiyishwe n'inzara n'ubwo hari ikibazo cya bourse kigomba kwigwaho".
Ukubonera ku gihe bourse ku banyeshuri bo muri
kaminuza y' u Burundi ni
ikibazo kikigoranye. Amakuru avuga ko
kandi hari abanyeshuri benshi bavuye mu ishuri bagasubira iwabo kubera ubukene
batewe n’ibura rya Buruse.
TANGA IGITECYEREZO