RFL
Kigali

Maze imyaka 9 mu muziki, mfite indirimbo zirenga 200, nandikiye Bac-T indirimbo: King Giddy yasohoye indirimbo ‘SIMBURARA’-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/05/2021 19:23
0


Tuyizere Egide King uzwi nka King Giddy [The Romantic] yatangiye umuziki mu 2013 ariko akazitirwa n’ubushobozi buke ndetse no kujyana ku ma radiyo indirimbo ze ntizikinwe ariko kubera urukundo yakundaga umuziki abona ntiyabivamo nk'uko abyivugira.



Yabwiye INYARWANDA ko yinjiye mu muziki afite intego ndetse ashaka gutanga ubutumwa bwubaka ku bantu kandi ko ari nayo ntego afite anakomoza ku kuba ari umwanditsi ndetse akaba ari n’umucuranzi mwiza.


Yagize ati ’’Numvaga ko nshaka kujya ntanga ubutumwa bwubaka abantu. Ndi umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo nkaba ncuranga guitar na piano, mfite indirimbo zirenga 200 zanditse zifite na melody. Indirimbo igenewe abantu bose bafite abakunzi babitaho bashaka kubashimira ko banyuzwe.’’


King Giddy mu ndirimbo Simburara

Yakomeje avuga ko yifuza kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki agatanga ubutumwa bufasha abakunzi b’umuziki akanabashimisha mu buryo bw'imyidagaduro. King yavuze ko umwihariko we ari ugukora indirimbo zifite imyandikire ifatika kubera ko umuziki awufata nk’ubuzima bwe busanzwe.


Yasabye abanyarwanda kumushyigikira nawe akabereka icyo ashoboye mu muziki cyane ko ngo yagiye azitirwa n’amashuri kuri ubu akaba agiye kuyarangiza akinjira mu muziki noneho nk’umwuga.             

REBA HANO INDIRIMBO 'SIMBURARA' YA KING GIDDY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND