RFL
Kigali

‘‘Cecile Kayirebwa ni we nigiyeho kuririmba’’ Umuhanzikazi Andersonne yasohoye indirimbo ‘Music Got You’ anagenera ubutumwa Bruce Melody-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/05/2021 7:49
0


Uwineza Adolatha ukoresha amazina ye y’ubuhanzi nka Andersonne ni umuhanzikazi watangiye umuziki we muri 2013 akaba afite indirimbo zose ziri mu rurimi rw’icyongereza, yavuze ko yifuza gukorana na Bruce Melody kubera ko ari umukozi.



Uyu muhanzikazi yavuze ko aririmba mu cyongereza kubera ko ari rwo rurimi yizemo akaba ari rwo iyo ari guhanga indirimbo yisangamo akandika adategwa ariko mu kwezi kwa cyenda azaba yasohoye indirimbo ye yo mu Kinyarwanda. 


Yagize ati "Ndirimba mu cyongereza kubera ko ari rwo rurimi iyo ndi guhanga indirimbo nisanga nandikamo ntategwa, niyo mpamvu nasanze ngomba kwiga kwandika indirimbo mu Kinyarwanda nkaba narabitangiye nkaba nkeka ko bikunze izanditse mu Kinyarwanda zatangira gusohoka mu kwa cyenda, maze kumenya neza uko bahanga mu Kinyarwanda cy’umwimerere.’’


Andersonne yigiye kuririmba kuri Cecile Kayirebwa

Uyu muhanzikazi avuga ko yagize inyota yo kuririmba akiri muto kubera ko aho yigaga muri 'secondaire' yabaga no muri group yitwaga Painkiller yaririmbaga mu kigo kandi ngo yari ikunzwe cyane muri icyo gihe mu kigo yigagamo.


Andersonne yavuze kandi ko ataje mu muziki ari imikino ahubwo yifuza ko umuziki we wagera kure cyane ndetse akaba ari nawo mwuga we akora umunsi ku munsi ukabasha kumwinjiriza no kumutunga.

Andersonne yifuza gukorana indirimbo na Bruce Melody

Uyu muhanzikazi wakomoje no ku bahanzi akunda yavuze ko yakuze areba Cecile Kayirebwa ari nawe yigiyeho kuririmba no kubyina, anakomoza kuri Bruce Melody yifuza ko bakorana bitewe n’ukuntu abona ari umukozi.

REBA HANO INDIRIMBO 'MUSIC GOT YOU' YA ANDERSONNE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND