RFL
Kigali

Menya imiterere nyayo y'indirimbo 'Amata' yavugishije abatari bacye ya Dj Phil Peter wifashishije Social Mula n'itsinda rigari mu mashusho n'amajwi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/05/2021 8:11
0


Mu Rwanda habamo ibihe by'indirimbo nziza inyinshi zisohoka mu mpera z'umwaka izindi zikongera gusohoka mu bihe by'mpeshyi aho abantu baba bavuye mu kazi katoroshye gakorwa mu mvura bitegura ibihe by'ibyishimo n'umusaruro. Kuri ubu indirimbo igezweho ni 'Amata' ya Phil Peter Ft Social Mula.



Indirimbo ‘Amata’ yakozwe n'itsinda rigari kandi rishoboye maze isohoka ifite umwimerere udashidikanwaho, iza ihigika nyinshi zari zimaze iminsi zica ibintu.

Yanditswe inaririmbwa n'abasore babiri bashoboye barimo Dj Phil Peter usanzwe amenyerewe mu biganiro by'imyidagaduro mu mwuga w'itangazamakuru afatanije n'umuhanzi Social Mula uri mu b'imbere mu muziki w'u Rwanda.

Iyi ndirimbo iraza gushyira ku rwego rwo hejuru aba bahanzi bombi, ni indirimbo yakorewe muri Country Record Studio imaze kwamamara hano mu gihugu. Kuri ubu nta washidikanya ko iyoboye ahanini bitewe n'umucuzi karundura ukoreramo Element umaze kwigarurira imitima y'abatari bacye.

Indirimbo itarimo akantu ka Eleeeh abantu kuyumva baba bashidikanya. Producer Element akaba yarayifashe mu buryo bw'amajwi maze umucuzi wundi nawe amukorera mu ngata mu gushyira amajwi ku murongo uwo nta wundi ni Bob Pro.

Imitunganyirizwe y'amashusho y'iyi ndirimbo ikaba yarateguwe na Titi Brown kuva ku isegonda rya mbere, amatara anyuranamo ubonamo abakobwa beza baba bazunguza umubyimba, maze afashwa mu gushyira buri kantu mu mwanya wako na Oskados Oscar, asohoka ari umwimerere udasanzwe. 


Ni indirimbo yumvikanamo amagambo azimije ku buryo utabasha gusobanukirwa neza, ariko arisobanura muri rusange. Atangira umusore w'umuhanga Social Mula avuga ko gucunda moso ndyo ari byo bikora, mu magambo ye ati ”Cunda moso ndyo ni bwo bikora, Cunda moso ndyo ni byo bikora”. Maze Dj Phil Peter agakomeza abaza niba mikofone ziri ku murongo mu magambo ye ati ”Mic on to check let’sgo”.

Umuririmbyi karundura Social Mula agakomeza yinjira mu gitero cya mbere mu buryo bwubatse neza ati ”Aya mata ko aryoshye atestinga nk'ayo mu mutara”. Uyu murongo biragoye kuwusobanura ariko uko biri kose ugaruka ku buzima bwo mu Burasirazuba bwo korora n'abanyoye amata.

Agakomeza yongeraho ko n'ubwo ari kongwe ibintu bitoroshye asa n'uvuga ku nka yarishije ubwatsi butoshye. Mu magambo ye ati ”Umva ko nigize kongwe uyu motozo ndawuta ku cyangwe uratuma nkomba igikombe ntanicyo uri buhombe muri ibi bintu ndi ubukombe.” Aha umutozo uvugwa ni icyangwe, birajyanye n'amagambo abiri adatandukana bitewe n'uko umutozo udakorewe isuku n'icyangwe wanduza amata.

Inyikirizo y'iyi ndirimbo igira iti ”Cunda moso ndyo sukamo ni bwo bikora”, akabihuza na "Nibyo bikora", akabisubiramo kabiri yarangiza akisabira amata agira ati ”Mpa ku mata yawe buri munsi ni kunshu nshu.”

Maze umuraperi mushya ariko wagira ngo yari asanzwe abikora Dj Phil Peter agahita agwa neza muri Beat y'umucuzi karundura agira ati ”Ibikoresho byose biri mu nzu, ubikoresha ari mu nzu, rekana n'amaniga y'ibinyafu na uploading-a ba downloading-a, bafata Phil Peter nk'umubandi kandi ubwo ari njye ubaha amapeti, nzagukubita Papalapilapa Palaaaapa”.

Muri iki gitero yinjirana 'swaga' zidasanzwe z'abaraperi maze yageramo akabikora mu magambo yumvikanamo ya Rap y'ibihe byose irimo amagambo yo kwivuga ibigwi bitanyura ku ruhande akantu keza kandi karyoshye abazi iby'umuziki nyawo ntacyo wanenga.

Iyi ndirimbo biragoye kuzabona iyisimbura, igiye kuba nka za ndirimbo za Zizou Al Pacino n'ubwo zo zabaga zirimo abantu benshi, ni akazi katoroshye aba basore bakoze, batanze ibyishimo muri ibi bihe n'ubwo ibirori bitemewe aho abantu bari bazanyurwa kurushaho barimo kuyibyina. 

REBA HANO INDIRIMBO 'AMATA' YA PHIL PETER FT SOCIAL MULA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND