Kigali

Umugeni yakubitiwe mu bukwe ashinjwa gutwara umugabo w’abandi -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/05/2021 15:49
0

Ni kenshi bivugwa ko muri ibi bihe bamwe bahisha abakunzi babo ko bafite abandi bagore cyangwa abagabo ku ruhande bikazamenyekana nyuma baramaze kurahira kuzabana akaramata, bikaba bibi nk'uko byabaye ku mugeni wakubitiwe mu bukwe ashinjwa gutwara umugabo utari uwe.



Amarangamutima aba menshi akivanga n’uburakari bwuje umujinya w’umuranduranzuzi. Umugore yatunguranye asesekara mu bukwe afite umwana, ahita yadukira abageni arabakubira. Yasimbukiye umugeni aramukubita umugabo bari kumwe aramwirukankana amuhungisha.


Amashusho yakwirakwiriye hirya no hino, yagaragaza uburyo uyu mugore utatangajwe amazina yari yarakaye, akaba yavugaga ko umugabo wakoze ubukwe ari uwe kandi bamaranye igihe. Usibye n’igihe bamaranye yerekanaga umwana w’umukobwa babyaranye mukuru uri mu kigero cy’imyaka 4.


Umugore yatumye ibyari ubukwe bihinduka intambara. Ikinyamakuru News365, cyatangaje ko uyu mugabo mbere y’umunsi umwe ngo akore ubukwe, yari yaraye mu rugo rw'uyu mugore wateje akaduruvayo, gusa nta makuru yigeze ahishurira uwo bararanye ko afite ubukwe muri iyo minsi. Umugore yaje kumenya amakuru ko uwo yitaga umugabo we yashyingiwe, ni ko kujya guteza imidugarano mu bageni arwana nabo inkundura akubita umugeni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND