Kigali

Ntucikwe n’incamake za Tour du Rwanda kuri Canal+

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/05/2021 14:50
0

Ikigo gishinzwe gucuruza amashusho Canal+ Rwanda cyashyize igorora abakiliya babo mu kureba incamake z’irushanwa rya Tour du Rwanda kuri chaine ya Canal+ sport 1 buri munsi guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.



Nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’icyi kigo Sophie  TCHATCHOUA, mu rwego rwo gukomeza kugeza ibyiza ku bakiliya ba Canal+ ndetse no gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Canal+ yatekereje ku bafana b’amagare maze ibagenera kubereka incamake zisesenguye ku irushanwa rya buri munsi kuri Canal+Sport1  batavuye mu rugo, kandi bareba amashusho meza cyane. 


(Photo Sophie and staff)

Twabibutsa ko Canal+ isanzwe ari umuterankunga w’irushanywa rya Tour du Rwanda kuva ryatangira, incamake y’iri rushanwa rikaba riri kunyura kuri shene ya Canal+ sport 1, iyi shene ikaba iboneka ku ifatabuguzi  rya IKAZE igura amafaranga 5000 gusa ku kwezi. (Photo Truck Canal+).

Bana na CANAL+ muri Tour du Rwanda 2021
 

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND