RFL
Kigali

#CHOGM2021: Sobanukirwa inama yujuje imyaka 50 itangiye kubaho umenye n'ibitazibagirana kuriyo byakozwe n'aba Perezida barimo Robert Mugabe na Idi Amin

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/05/2021 8:19
0


Inama ya mbere yabayeho mu 1971 ku itariki ya 22 Mutarama ibera mu gihugu cya Singapore iterana buri myaka 2, mu minsi 50 iri imbere iratangira mu Rwanda. Iyi nama yahaye icyuho Idi Amin ahita afata ubutegetsi bw'igihugu cya Uganda.



Imyaka ibaye 50 inama ya CHOGM itangiye guterana aho iya mbere yateraniye mu gihugu cya Singapore, iminsi isigaye ari 50 u Rwanda rukakira iyi inama rukiyongera ku bihugu bicye byakiriye iyi inama.

Kuva mu 1971 iyi nama ikaba imaze kuba inshuro 25 ubu ikaba igiye guterana ku nshuro ya 26, ni inama yitabirwa n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma zibumbiye mu muryango wa ‘Common Wealth’. Kugeza ubu uyu muryango uyobowe na Minisitiri w’Intebe w'u Bwongereza nyuma y'uko inama iherutse yakiriwe n'iki gihugu.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza Boris Johnson 

Inshingano ya mbere y'umuyobozi w'umuryango ni ukwakira inama ariko inshingano zishobora kwiyongera bitewe ni impamvu runaka zaganiweho mu nama cyangwa zivutse hagati. Igihe ukiri mu mwanya w'ubuyobozi busimburana ari uko hongeyeho kuba indi nama. Kuri ubu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame akaba ariwe ugiye gusimbura Minisitiri w’Intebe w'u Bwongereza.

Umwamikazi Elizabeth II kuva iyi nama yatangira nta na rimwe yigeze asiba n'imwe uhereye kuyabereye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa mu 1973 kugera mu wa 2011 ubwo hafashwe umwanzuro ko yazajya yitabira nkeya zishoboka kubera imyaka ye yari ibaye 87.

Imfura y'umwamikazi w'u Bwongereza ni we uteganyijwe gusimbura nyina ku ntebe y'ubwami igihe byaba bibaye ngombwa 

Atangira kujya ahagararirwa n'umusimbura we wa mbere mu gihe icyo ari cyose wafata intebe y'ubwami umuhungu we akaba n'igikomangoma cy'ubwami bw'u Bwongereza Wales unabyara ibyamamare William umusimbura wa kabiri ku ntebe y'ubwami na Harry umugabo w'umukinnyikazi wa filimi Meghana Markle.

Iyi nama ikaba igaruka ku bibazo byugarije abanyamuryango hakareberwa hamwe uko byashyirwa ku iherezo ku bufatanye bwa bose. Igaruka kandi ku bikorwa bigezweho muri icyo gihe hagashyirwaho umurongo uhuriweho wo kubishyira mu ngiro.

Bimwe mu bikorwa byaganiweho byibukwa cyane ni ukugeza ku iherezo ibikorwa bya Apartheid byazengereje abaturage b'igihugu cya Afurika y'Epfo hagati y'umwaka wa 1948 kugera mu mwaka wa 1990. Hagiye kandi hashyirwaho amavugururwa atandukanye yibanda cyane ku kuzamura ubukungu, guhanga udushya n'izindi gahunda politike.

Bimwe mu bihe bidasanzwe byaranze imibereho y'iyi nama harimo kuba mu mwaka wa 1978 ku itariki ya 13 Gashyantare ku isaha ya saa sita za mu gitondo ahantu hari hateguriwe kuzakirirwa iyi nama mu gihugu cya Australia haraturikiye igisasu cyari cyatezwe mu myanda gihitana abagera kuri batatu cumi n'umwe barakomereka.

Hari kuri hoteli yitwa Hilton yari yarateguriwe kuzakira iyi nama abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye bari baramaze kuhagera ntacyo babaye ariko inama yahise yimurwa ndetse iba umutekano wakajijwe cyane kugera ku basirikare bazwi basaga 800 bari bacunze umutekano w'ahabereye iyi nama.

Perezida Robert Mugabe wavanye igihugu cye mu muryango wa Commonwealth mu 2003 nyuma y'ibihano by'amezi 12

Ikindi kitazibagira ni ukuntu umukuru w'igihugu cya Zimbabwe, nyakwigendera Robert Mugabe nyuma y'ibihano igihugu cye cyari kimazemo amezi agera kuri 12 cyarafatiwe n'uyu muryango, kubera amatora yakorewe muri iki gihugu akagaragaramo ibikorwa by'ihohotera ry'ikiremwamuntu harimo higwa ukuntu iki gihugu cyadohorerwa, mu mwaka wa 2003  inama irimbanije we yatangaje ko igihugu cye kitagikeneye kuba muri uyu muryango.

Na none kandi mu mwaka wa 1995 inama imaze umunsi umwe itangiye igihugu cyari kiyobowe n'itsinda ry'igisirikare cya Nigeria kirukanwe muri iyi nama. Ibi byabaye nyuma y'ubwicanyi bwakorewe umunyamakuru n'umwanditsi Ken Saro-Wiwa we n'abandi bagera ku munani bari kumwe.

Perezida Idi Amin Dada Oumee wahengeye Obote yagiye mu nama ya 1971, CHOGM akamuhirika ku butegetsi 

Ikindi kitazigera na rimwe kibagirana kiri mu bihe b'ibi byaranze iyi nama n'abayitabiriye hari mu 1971 ubwo Perezida Milton Obote yitabiraga iyi nama bikarangira atongeye kuba Perezida kuko Idi Amin yakoresheje uwo mwanya muto agahita amuhirika ku butegetsi.

Ntibinyuranye n'ibyabaye kuri wa Seychelle Perezida James Mancham witabiriye inama yo mu wa 1977 kikaba igihe cye cya nyuma cyo kwitwa Perezida kuko uwari Minisitiri we w'intebe witwaga France Albert Rene yahise akoresha akagahe akaba umukuru w'iki gihugu ubuyobozi yavuyeho mu wa 2004.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND