RFL
Kigali

#CHOGM2021: Menya iby'ingenzi ku Muryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/05/2021 16:03
0


Uyu mwaka u Rwanda ni rwo ruzakira inama yatangiye kubaho mu mwaka wa 1971 muri Singapore, ni ku nshuro ya 26 igiye guterana mu mateka yayo. Iyi nama yiga ahanini ku bibazo binyuranye ibihugu binyamuryango biri gucamo hagashyirwaho umurongo umwe wo guhangana nabyo.



Iminsi 50 niyo yonyine isigaye u Rwanda  rukakira abakuru b'ibihugu banyuranye, hazaba ari mu cyumweru tariki ya 21 Kamena 2021. Ni akazi katoroshye u Rwanda ruri gukora ngo iyi nama izabashe kugenda neza nta kibazo na kimwe kijemo.

Inama ya 26 yagombaga kuba mu mwaka wa 2020 ariko hari mu gihe icyorezo cya COVID19 cyatangiraga, icyo gihe u Rwanda rwari rugeze kure imyiteguro yo kwakira iyi nama ikomeye y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wíbihugu bikoresha ururimi rwícyongereza .

Nyamara byaje gusubikwa bitewe n'ubukana iki cyorezo cyari gifite benshi bibaza icyo gukora nta murongo n'uyu n'umwe, aho abantu bose bahise bashyirwa muri Guma mu rugo. N'ubwo kugeza n'ubu icyorezo kitararangira ariko abantu bamaze gusobanukirwa ingingo ijyanye no kwirinda iki cyorezo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ikindi urukingo rwamaze kuboneka n'ubwo rutaragera kuri bose ariko n'utararubona yamaze gusobanukirwa ko icyizere cy'uko azarubona gihari akaba ategereje ariko anirinda. U Rwanda rukaba ari bucura kugeza ubu kuko ari rwo ruheruka kwemererwa kuba igihugu kinyamuryango hari ku itariki ya 29 Ugushyingo 2009.

Ibihugu bigize uyu muryango bifite abaturage bangana na kimwe cya gatatu cy'abatuye isi, abaturage miliyari 2.4. Muri abo kimwe cya kabiri ni abaturage b'igihugu cy'y Buhinde. Benshi bibwira ko uyu muryango ufite inkomoko mu Bwongereza biha uburenganzira buruta iki gihugu mu muryango nyamara si byo kuko buri umwe muri uyu muryango angana nundi.

Ibihugu byinshi bigize uyu muryango ni ibyahoze bikoronejwe n' u bwongereza ikirango gikuru cy'umuryango n'Umunyamabanga mukuru wawo ni umwamikazi w'u  Bwongereza. N'ubwo u Bwongereza bwakwitwa 'Umukuru' ntibibuha ububasha busumbye ubw'abandi muri uyu muryango. Uyu muryango watangijwe mu 1926 utangira ugizwe n'ibihugu birimo Ubwongereza, Canada, Australia, New Zealand, Afurika yepfo, Irish Freestate na Newfoundland.

Ireland ni kimwe mu bihugu byari muri uyu muryango mu bya mbere nyamara cyaje kuvamo kuwa 18 Mata 1949, Zimbabwe nayo yari umunyamuryango kuva kuwa 01 Ukwakira 1980 nyamara cyaje kwirukanwa kuwa 12 Werurwe 2002. Kiyemeza kubahiriza mu mahoro ikifuzo cyumuryango kivamo kuwa 07 Ukuboza 2003.

Kurubu kiri mu bihugu byifuza kongera kuba igihugu kinyamuryango nyamara kugeza ubu ntibiremezwa kimwe n'ibihugu birimo u Burundi bwasabye mu wa 2013, Sudani y'amajyepfo yasabye muwa wa 2011, Suriname yatangiye urugendo rwayo rwo kwinjira muri uyu muryango muwa 2012.

Igihugu cya Malaya kikaba cyaravuye muri uyu muryango nacyo kuwa 31 Nyakanga 1963 ni umuryango cyari cyarinjiyemo kuwa 31 Kanama 1957 nyamara kiza kongera kwinjira wo muri  nyuma yo gutandukana kwa Singapore na Malaysia kiza ari kimwe mu bigize igihugu cya Malaysia.

Newfound nayo yirukanwe muri uyu muryango kuwa 16  Gashyantare 1934, yongera kwinjira ari kimwe mu bigize igihugu cya Canada nyuma yo kwihuza. Kimwe na Tanganyika yari yarinjiye kuwa 09 Ukuboza 1961 na Zanzibar yari yarinjiye kuwa 10 Ukuboza 1963 byaje kuvamo bikagaruka ari Tanzania kuwa 26 Mata 1964.  

  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND