Umuhanzikazi Gabby Kamanzi yavuze ku rukundo rwe na Patient Bizimana witegura ubukwe n’umukunzi we Karamira Uwera Gentille
Ubwo hatangwaga ibihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana begukanye mu marushanwa ya Groove Awards, ababyitegereje neza banahamya ko Patient Bizimana yishimiye cyane igihembo cya Gaby Kamanzi kurusha ibihembo bye bitatu yegukanye.
Ibi byatumye benshi bemeza ko uyu muhanzi Patient Bizimana ashobora kuba yaba yarabengutse umwali Gaby Kamanzi nyamara we arabihakana. Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Patient Bizimana nyuma yo kumenya aya makuru yatangaje ko ibyo bamuvugaho atari ukuri gusa Gaby Kamanzi we yari ataragira icyo abivugaho.
Gaby Kamanzi yavuze ko ari mu rukundo na Yesu
Gaby Kamanzi, umuhanzikazi nyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana akunzwe n'abatari bacye mu Rwanda ndetse n'ahandi kubera indirimbo 'Arankunda' n’izindi. Mu kiganiro CelebsMagazine cyo kuri Frash Tv, Gaby Kamanzi yabajijwe ku byavuzwe ko yaba yaragiye mu rukundo n’umuhanzi mugenzi we nawe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, ndetse n’ibyagiye bivugwa ko ubukwe bwegereje, maze agira icyo abivugaho.
Gaby Kamanzi yagize ati "Sinigeze njya mu rukundo n’uyu muhanzi ahubwo dusengera ahantu hamwe ndetse hari n’indirimbo zitandukanye twakoranye. Ahubwo Patient tubana nk’abavandimwe". Ni mu gihe kandi Patient Bizimana aherutse kwerekana umukunzi we uba muri Amerika bitegura kurushinga ari naho Gaby Kamanzi yahereye amwifuriza ubukwe bwiza ndetse n’urugo ruhire.
Uwera Gentille umukunzi wa Patient Bizimana
Umukunzi wa Patient Bizimana yitwa Karamira Uwera Gentille akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville. Patient na Gentille baritegura kubana akaramata nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye mu kwezi kwa Kamena 2019, ukaba warabereye mu Rwanda mu karere ka Rubavu.
Gaby Kamanzi abajijwe niba nawe yitegura kurushinga yagaragaje ko nta mpeta yari yambikwa, ko ubu ari mu rukundo na Yesu Kristo ndetse yongeraho ko umusore bazarushinga agomba kuzaba akijijwe.
Umukunzi wa Patient Bizimana
TANGA IGITECYEREZO