RFL
Kigali

APR FC itangiye neza urugendo rwa shampiyona itsinda Gorilla FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/05/2021 15:42
0


APR FC nyuma yo guhabwa igikombe, yahise imanuka mu kibuga gutangira umwaka w'imikino ku mpande z'aya makipe. APR FC yahuye na bucura muri iyi Shampiyona ndetse batangize n'amateka y'ihangana.



Abakinnyi APR FC yabanjemo: Ishimwe, Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Olivier, Nsanzimfura, Manishimwe, Nshuti Innocent, Usengimana Dany.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Gorilla FC: Mugisha Yves, Captain: Nsengimana Richard, Ineza Janvier, Nshimiyimana Emmanuel, Kayirangaza Jean Paul, Moustapha Cisse, Iradukunda Someon, Nshimiyimana Tharcisse, Adeaga adeshola, Aruwasani Monday na Nzeyimana Jean Claude.

15:01' Umukino utangijwe na APR FC yanakiriye umukino, Danny Usengimana akaba ariwe utanze umupira.

4' APR izamukanye umupira ariko Danny Usengimana awutera nabi ujya hanze

7' APR FC iri gukina isatira cyane, ariko abakinnyi b'inyuma ku ruhande rwa Gorilla bahagaze neza.

9' APR FC iri gukinira inyuma, Manzi Thierry abwira bagenzi be ati "muze dutangire"

10' Omborenga akase umupira muremure ariko Nshuti Innocent ayishyizeho ukuguru umupira arawamurura.

11' Goallll igitego cya mbere gitsinzwe na Nshanzimfura Keddy kuri kufura ateye neza cya Mugisha Yves ntiyamenya aho umupira unyuze.

15' Koroneri yambere ya APR igiye guterwa na Keddy 16 umupira yawuteye ariko urengera ku rundi ruhande.

17' Umupira ugeze ku munota wa 17 biracyari igitego kimwe cyatsinzwe na Keddy ku busa bwa Gorilla FC.

19' Goalllllll Nshuti Innocent atsinze igitego cya 2 ku mupira uzamuwe neza cyane na Omborenga wagumye no kugora ba myugariro ba Gorilla.

22' Imanishimwe Emmanuel azamukanye umupira ariko umusifuzi avuga ko umupira yawufashe yaraririye.

24' Koroneri ya mbere ya Gorilla FC itewe neza na nimero 3 witwa Nshimiyimana Emmanuel ariko Manzi Thierry umupira ahita awukuraho.

26' APR FC iri guhererekanya umupira neza, ariko imipira myinshi igoye iri gutangizwa na Omborenga.

30' Ibitego biracyari 2-0 bwa Gorilla FC ibitego byatsinzwe na Nshuti Innocent ndetse na Keddy Nsanzimfura.

35' Keddy abonye ikarita y'umuhondo kubera gusunika umukinnyi wa Gorilla FC

37' Danny Usengimana ahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira mwiza Djabel yari amuhaye ariko awuteye uruhukira mu biganza by'umuzamu Yves.

39' Gorilla FC ihushije igitego ku mupira muremure Nzeyimana Jean Claude yari ataye ariko ujya hejuru y'izamu.

42' Manishimwe Djabel ya atsinze igitego ariko umupira unyura ku ruhande gato

44' Nzeyimana Jean Claude ugaragara ko ari umuhanga kuko ubiryo bwose bugana mu izamu rya APR FC ariko ubugiramo uruhare.

45+1 Igice cya mbere kirarangiye hagati ya APR FC na Gorilla FC ibitego bya Nshuti Innocent na Nsanzimfura ni byo bitandukanyije impande zombi.

45' Gusimbuza kwa mbere APR FC ikuyemo Nsanzimfura Yinjizamo Bukuru wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports.

48' Koroneri ya Gorilla FC bateye ariko ntiya gira icyo itanga kuko Manzi Thierry umupira ahise awukuramo n'umutwe.

49' Kufura ya APR FC itewe na Mutsinzi Ange ariko umupira umuzamu wa Gorilla Yves awufata neza cyane.

52' Kufura itewe na Djabel ariko Danny Usengimana umupira waganaga mu izamu awukuramo.

54' Djabel ateye igiti cy'izamu umupira ugaruka mu kibuga

56' Nshimiyimana ku ruhande rwa Gorilla FC ateye umupira muremure ufata umutambiko w'izamu uburyo bwiza Gorilla imaze kubona muri uyu mukino.

59' Gorilla yamaze gukanguka cyane dore nubu bazamukanye umupira ariko gutera mu izamu biranga.

63' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC Byiringiro Lague Djabel hanyuma Niyomugabo Claude asimbura Nshuti Innocent wanatsinze igitego cya kabiri.

65' Umukino ubaye uhagaze kubera umukinnyi wa Gorilla FC uryamye hasi.

70' Biracyari ibitego 2-0 bwa Gorilla. Umukino umutoza w'ikipe y'ihugu Mashami Vincent yaje no kureba.

73' Koroneri ya Gorilla ariko itavuyemo umusaruro, umukino ubaye uhagaze kubera ikibazo Danny Usengimana agize ku jisho.

76' Danny Usengimana yagarutse mukibuga. Ubu ikipe ya Gorilla yatangiye kuganza APR FC ariko nabo nta musaruro wa nyuma babona.

Koroneri ya Gorilla bateye ariko Manzi Thierry umupira awukuramo n'umutwe

81' Goalllllllllllll Gorilla ifunguye amazamu ku gitego cyiza cyane gitsinzwe na Nshimiyimana ku ishoto rirerire birangiye Ishimwe Pierre ntacyo yakora umupira ujyamo

85' Rwabuhihi afimbuye Danny Usengimana, bivuze ko Umutoza wa APR FC atangiye kugarira arwana n'insinzi.

87' Ibitego biracyari 2 bya APR FC ku gitego kimwe cya Gorilla FC

90' Umusifuzi yongeyeho iminota 3 y'inyongera.

90+3' Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Gorilla FC urangiye APR FC itahanye amanota 3 ya mbere muri shampiyona ku bitego 2 kuri 1 cya Gorilla FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND