RFL
Kigali

Inkweto ya Drake kugeza ubu iri mu za mbere zihenze ku isi n'ubwo iyatewe Perezida Bush ifite agahigo naho iz'igitsinagore zikayobora

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/05/2021 15:01
0


Benshi usanga bavuga ko inkweto zambarwa n'igitsindagore zihenduka nyamara ibi si ukuri kuko mu nkweto zihenze za mbere kuri ubu ku isi iz'abagore ni zo nyinshi ndetse urukweto rwa mbere ruziyoboye rukaba ari urw'igitsinagore ruhagaze amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyari 23.



Ubusanzwe inkweto zaremewe gufasha umuntu mu buryo bwo kwirinda icyamukomeretsa ibirenge nyamara kurI ubu birenga intego nyamukuru kuko inkweto iri mu bigaragaza ubukaka n'ubushongore bw'umugabo mu Rwanda mu maso y'inkumi zitari nye.

Si mu Rwanda honyine kuko no ku isi hose ya mvugo igira iti uwambaye neza agaragara neza ari nayo mpamvu hahora hakorwa ibintu bishya n'inkweto zirimo uyu munsi INYARWANDA ikaba igiye ku gutembereza mu nkweto zasoje ukwezi kwa Mata 2021 ziyoboye izindi mu guhenda.

Murizo inyinshi ni iz'igitsinagore ikindi ni uko inkweto imwe muri izi ihagaze miliyari zikabakaba ebyiri z'amanyarwanda ni iy'umuraperi Drake. Ikindi usanga muri izi inkweto ni iyatewe Perezida George W Bush igahita ikorwamo izindi zigera mu 300,000 mu gihe cy'icyumweru nyamara iya nyayo ikaba iri mu zihenze.

Urutonde rw'inkweto zihenze

10.Ruby Stiletoss

Inkweto iherereye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika y'igitsinagore ihagaze amafaranga akabakaba miliyoni 1,600 z'amafaranga yú Rwanda.

09. Solid Gold OVO x Air Jordans

Yakozwe mu mwaka wa 2016 itunzwe n'umuraperi rurangiranwa w'umunyakanada uzwi nka Drake ikaba ihagaze miliyoni zigera kuri 2,000 z'amafaranga y'u Rwanda bimwe mu biyikoze harimo na zahabu itari nkeya.

08. Jason Arashaben Custom

Iyi nkweto nayo iherereye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, bimwe mu biyigize hakaba harimo na Diamond. Iyi nkweto ikaba yaragaragaye bwa mbere mu ruhame yambawe n'uwitwa Nick Canon mu birori byo gusoza amarushanwa rurangiranwa yo kuzamura impano ya American Got Talent. Iyi nkweto nayo ikaba ihagaze amafaranga yú Rwanda akabakaba miliyoni 2,000.

07.Tanzanite Heels

Ihagaze akayabo ka miliyoni z'amafaranga y'u Rwanda 2,000 iherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ni inkweto yakorewe igitsinagore ikorwa mu butare budasanzwe bwatumye igira agaciro ko ku rwego rwo hejuru kimwe núbwiza butangaje.

06.Stuart Weitzman Cinderella Slippers

Ihagaze agaciro ka miliyoni 2,000 y'amafaranga y'u Rwanda, iherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ikorerwa abagore.

05. Stuart Weitzman Rita Hayworth Heels

Ihagaze akayabo kagera kuri miliyoni 3 000 z'amafaranga y'u Rwanda, yakozwe n'uruganda rumwe n'urw'iri ku mwanya wa gatandatu ni iy'igitsinagore. Niyo nkweto ya mbere ihenze kugeza ubu uru ruganda rumaze gukora, bimwe mu biyigize harimo nubutare bwa diyama itarinyeya.

04.Harry Winston Ruby Slippers

Yakozwe mu mwaka 1989 hari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka mirongo itanu filimi y'ibihe byose yari imaze yitwa ‘’Wizard of Oz”. Iyi filime ikaba yaratunganijwe mu mwaka wa 1939, izi nkweto zikaba kuri ubu zibarizwa mu nzu ndangamurage ya Judy Garland Museum muri Leyta ya Minesota.

03.Inkweto yatewe Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, George W Bush

Umunyamakuru witwa Muntadhar al-Zaidi ukomoka mu gihugu cya Iraqi yateye inkweto Perezida George W Bulush kuwa 14 Ukuboza muri 2008, iyo nkweto ikaba iri mu zihenze kugeza ubu ku isi kuko ihagaze miliyoni zikababakaba 10,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe cy'icyumweru kimwe hakaba hari hamaze gukorwa no kugurishwa imiguru irenga 300,000 y'inkweto zimeze nkayo muri uwo mwaka nk'inkweto yari iciye agahigo gakomeye.

02.Debbie Wingham Heels

Ihagaze akayabo kagera kuri miliyoni 15,000 y'amanyarwanda, ubu ibarizwa ku butaka bw'u Bwongereza yakozwe mu masaha ijana ikozwe ku bufatanye bw'inganda ebyiri z'abongereza kuri komande yatanzwe n',umuryango washakaga kuyitangaho impano y'umunsi w'amavuko w'umwe mu banyamuryango wari wujuje imyaka 30.

01.Passion Diamond Shoes

Inkweto ica agahigo ko guhenda cyane mu ziriho zose ku isi ibarizwa ku butaka bwábarabu mu gace kubucuruzi kamamaye hose ka Dubai. Iyi nkweto y'igitsina gore ikaba ikozwe mu ruvange rwubatare bw'imiringa ya Diyama, zahabu na silk. Iyi nkweto yakozwe kubufatanye bwa kompanyi ebyiri mu byimideli ikaba yaratwaye amezi agera ku icyenda ngo iyínkweto imwe ibashe kurangira.

Niyo ya mbere ihenze








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND