RFL
Kigali

Apotre Mignonne na Noble Family Church basubije imiryango abana bayo bari bafite imirire mibi bakitabwaho bagakira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/05/2021 11:07
0


Apotre Mignonne Kabera uyobora Noble Family church na Women Foundation Ministries, amaze imyaka itatu atangije igikorwa cy'ubugiraneza cyo gukura abana mu mirire mibi, bamara gukira neza bagasubizwa imiryango yayo, hakakirwa abandi bashya. Kuri ubu abari bamaze umwaka bitabwaho mu kigo yatangije, bashyikirijwe imiryango yabo.



Ni igikorwa cyabaye tariki ya 30/04/2021 kuva saa Tanu za mu gitondo, kibera ku rusengero Noble Family Church, mu mudugudu wa Kabuhunde ya II. Habaye igikorwa cyo gusoza icyiciro cya 3 cy'abana bari bafite imirire mibi ikabije umutuku n'umuhondo 30, ariko bakaba baritaweho bagakira. Ni abana Noble Family Church yashyikirijwe n'Akarere ka Gasabo mu bufatanyabikorwa ngo bahabwe imirire myiza bakire.

Abo bana bakiriwe bakitabwaho bagakira, baturutse mu murenge wa Gisozi na Kinyinya mu bigo nderabuzima (Centre de Sante) byegereye urusengero bikoreramo, bose bakaba barakize bari mu ibara ry'icyatsi. Igikorwa cyo gukura abana mu mirire mibi kimaze imyaka itatu kuko cyatangiye muri Mutarama 2018 mu cyiciro cya mbere. Icyiciro cya kabiri cyakiriwe muri Mutarama 2019, icyiciro cya gatatu cyakirwa muri Ukwakira 2020.


Apotre Mignonne mu gikorwa cyo kurandura imirire mibi

Iki cyiciro cya 3 cy'abana bari bafite imirire mibi, bagakira, kirimo abana 10 bari mu mutuku bitaweho bagakira, 15 bari mu muhondo barakize, 5 ntibasoje icyiciro bagiye bavamo hagati. Ababyeyi b'aba bana bahawe ubufasha butandukanye harimo inyigisho z'isanamitima mu buryo butatu; gukira amarangamutima bigishwa kwikunda, gukunda abana no kubabarira abatumye biyanga ku kigero bariho, ijambo ry'Imana, n'iIbifatika. 

Abana n'ababyeyi bahawe imyambaro, inkweto, impuzankano yo kwigana, amakayi yatanzwe na bamwe bo mu rusengero n'ibindi. Bamwe mu babyeyi batishoboye bari bafite abana b'impanga, bakorewe ubuvugizi abana babo bajya kwiga. Ababyeyi kandi bahawe amahugurwa yo guteka indyo yuzuye, kwishakamo ubushobozi bahereye ku mishinga iciriritse, gukora amata ya soya na tofu, gukora amandazi, capati, isabune y'amazi n'ibindi.


Ababyeyi b'aba bana banigishwa uko bakwihangira imirimo yabateza imbere

Kuva iyi gahunda yo kurandura imirire mibi yatangira muri Noble Family church, abana 6 bari mu ishuri ry'incuke (Nursery), 2 bari mu mashuri abanza (Primaire), abandi 3 bakorewe ubuvugizi bariga. Mu gusoza iki cyiciro cya gatatu, umushumba mukuru wa Noble Family Church, Apotre Mignonne Kabera, yemereye ababyeyi b'aba bana kuzigishwa imyuga irambye harimo no kudoda, bikabafasha kwiteza imbere.

Abafashamyumvire b'abakorerabushake b'urusengero Noble Family Church baremeye buri mubyeyi igishoro cy'amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) bashingiye ku mubyeyi wahawe 2000 Frw buri bucye hakizihizwa Pasika agahita atangira gukora ubu akaba yunguka 3000 Frw ku munsi. Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinyinya bwashimiye cyane umushumba Mignonne Kabera ku bw'imikoranire myiza bafitanye nawe.

Mu mwaka wa kabiri w'iki gikorwa cy'ubugiraneza, Noble Family Church yatangije ikindi gikorwa cy'ubugiraneza cyiswe 'Feed my sheep' nyuma y'uko tariki 21/3/2020 mu Rwanda hafashwe umwanzuro wa 'Guma mu rugo' mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, aho itorero ryatangiye kwita ku bakristu b'uru rusengero n'umuryango muri rusange rubagenera inkunga y'ibiryo n'amafaranga. 'Feed my sheep' yashyizwe ahagaragara tariki 4/12/2020, kugeza ubu imaze hafi umwaka ikora.

REBA AMAFOTO Y'IKI GIKORWA CYO KURANDURA IMIRIRE MIBI


Apotre Mignonne amaze imyaka 3 afasha imiryango itishoboye kurandura imirire mibi

Bahabwa indyo yuzuye bamara gukira bakabasubiza imiryango yabo

Ababyeyi b'aba bana barashimira cyane Apotre Mignonne na Noble Family Church








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND