RFL
Kigali

Inkweto zafashije Messi gukuraho agahigo ka Pelé zagurishijwe akayabo mu cyamunara

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/05/2021 12:07
0


Inkweto rutahizamu Lionel Messi yari yambaye ku mukino wa Real Valladolid mu Ukuboza 2020 ubwo yakuragaho agahigo ka Pelé ko gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi, zagurishijwe asaga miliyoni 170 Frw muri gahunda yo gukusanya amafaranga yo gufasha ibitaro byo muri Espagne.



Tariki ya 22 Ukuboza 2020, Messi yatsindiye Barcelona igitego cya 644 ku mukino bakinnye na Real Valladolid, bituma akuraho agahigo k’umunyabigwi ukomoka muri Brazil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé.

Izi nkweto zagurishirijwe mu nzu ya cyamunara ya Christie’s, aho zagurishijwe ibihumbi 173$ (angina na miliyoni 170,4 Frw), zica agahigo ko kuba arizo nkweto zambawe zigurishijwe amafaranga menshi mu mateka.

Mu myaka 18 Pele yakiniye Santos y’iwabo muri Brazil, yayitsindiye ibitego 643, ahita aba umukinnyi wa mbere ku Isi watsindiye ikipe imwe ibitego byinshi, gusa magingo aya Messi w’imyaka 33 yamaze gukuraho ako gahigo kubera ko mu myaka 17 amaze muri FC Barcelona amaze kuyitsindira ibitego birenze 644.

Uyu mukinnyi kandi amaze gufasha Barcelona kwegukana ibikombe 10 bya La Ligab ya Espagne na bine bya UEFA Champions League, ku giti cye nk’umukinnyi akaba amaze kwegukana umupira wa zahabu ‘Ballon d’Or’ uhabwa umukinnyi w’Indashyikirwa buri mwaka ku Isi, inshuro esheshatu.

Inkweto za Messi zamufashije gukuraho agahigo ka Pele zagurishijwe Miliyoni zisaga 170 Frws

Hari ku mukino Barcelona yakinnye na Real Valladolid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND